Posts

YESU AZAGARUKA RYARI?

Image
YESU AZAGARUKA RYARI?   Bene Data na Bashiki bacu, tubifurije imyumvire myiza muri iyi nyandiko ngufi, ivuga mu ncamake ibibanziriza kugaruka kwa Yesu.  Inkuru nziza iteye ubwoba, ivugwa kenshi kandi na benshi, ni iyo kugaruka kwa Yesu. Yavuzwe na Yesu, abahanuzi n'intumwa ze. Ubu rero, abanyakuri n'abanyabinyoma bose barayamamaza, ikibabaje ni uko ivugwa igice cyangwa uko itari. Ibyo ntibyaba igitangaza, n'ubundi ngo uvuga ibyo atazi, iyo atabyongereye arabigabanya.  Ni inkuru nziza ko abanyabyaha bihannye bagahinduka, umunsi umwe bazajyanwa mu ijuru.  " Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n'Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe ." ( Yesaya 62:12 ) Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y...
 Usome iyi nyandiko iri hepfo witonze iraza kugufasha👇 *GUTSINDA ABATUGISHA IMPAKA* ~~~~~~~~~~~~~~~~~ . Bene  data nubwo impaka  kenshi zitaba nziza, kandi  zikabamo n’iz’ubupfu tubuzwa n’Ijambo ry’Imana “ (1Timoteyo 2:14,23-26)”  Impaka zigabanura iby’umwuka no kwicisha bugufi cyane ku babwiriza b’abasore; zibatera kuba abantu biyemera; abarwanyi; zikamura urukundo ruboneye n’impuhwe byakagombye kuranga buri mukristo nubwo yaba arikumwe nuwo badahuje ibitekerezo, ndetse akaba ari ingume ko ukuri gutera imbere binyuriye mu mpaka cyangwa ngo ziheshe Imana icyubahiro, (ME.p368(GW.p377). . Nubwo bimeze bityo dusabwa kumenya” gutsinda abatugisha impaka” (Tito1:9). . Reka duse n’abitoza kurasa umwanzi udahari dukoresheje kwibaza no kwisubiza kuri imwe mu  myizere iriho itandukanye ”Mu masaha menshi, nabonye abasirikare bitoza gushyira imifuka hasi, bakongera bakayiheka ku mugongo ,bakigishwa gutunganya intwaro zabo ,no kuzikoresha byihuse. Bagatozwa kurasa umwa...

AKAMARO K'IMBATABATA

Image
  AKAMARO K’ IMBATABATA   Icyatsi cyitwa Imbatabata kivura indwara nyinshi Imbatabata  ni ikimera cyiza dufite hano iwacu, ushobora kuba ukinyuraho utakizi ariko n'ubutunzi bw'agaciro gakomeye Imana yaduhaye ngo kijye kitugoboka igihe twahuye n’ ingorane z’ uburwayi.  Mu ndimi z’ amahanga gifite amazina menshi ariko cyane kizwi muri aya akurikira: -  Icyongereza : Common Plain  -  Français : Plantain major, Petit plantain  -  Espagnol : llanten mayor, plantaina   IMITERERE Y’ IKI KIMERA   N’ ikimera kiri mu muryango umwe n’ ibyo bita  Plantaginace , gifite uburebure buri hagati ya cantimetero 10 na 60. Kigira amababi afatiye hasi ku mizi, iyo ushikuje ibabi ryacyo hagaragara utugozi duto tujya kumera nk’ utwirasitike ( lastique ),tw'umweru.  Imbatabata zikungahaye ku bintu bitandukanye biziha ubushobozi bwo kurinda, kuvura no gusana imibiri yacu aribyo ibi bikurikira :  - Pectine  - Aucubine  - Flavnoides (a...

UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI

Image
UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI AVUGWA MU BYAHISHUWE 2;3 Nshuti muvandimwe, mukundwa wakunzwe n’Imana ikakwitangira itanga umwana wayo w’ikinege ngo agupfire nta cyaha yakoze. Iyi nyandiko igushyizwe mu biganza ngo umenye kandi usobanukirwe ubuhanuzi bw’amatorero 7 aboneka mu Ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3.   Nk’uko mu bintu bisanzwe tugira ingengabihe itumenyesha aho amasaha y’umunsi ageze, ni ko no muby’iyobokamana bimeze. Imana yashatse kuvana ubwoko bwayo mu rujijo maze ibashyiriraho ingengabihe ya gikristo . Iyo ngengabihe yitwa ubuhanuzi.  Ubuhanuzi buvuga: ibyatambutse (amateka=history), ibiriho (events) ndetse n’ibitaraba.  Muri iyi nyandiko urasangamo ubuhanuzi buvuga ku matorero 7 avugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3. Ubuhanuzi buvugwa muri ibi bice ni ubw’amatorero 7, ayo abantu benshi batagize amahirwe yo kumenya ubuhanuzi icyo aricyo bitiranya n’ibyo babonye byose. Rimwe narimwe bamwe bayabara nk’uko avugwa nyine uko. Iyo bigenze uko h...

INKOMOKO Y'AMADINI N'IMPAMVU Y'UBUGOROZI

Image
AMADINI MENSHI  KUBERA IKI UBUGOROZI   Ikirango cy'Itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi Dutuye mu isi  ya gikristu, ariko yahindanijwe n’umwanzi ukomeye, wayimanukiye afite umujinya mwinshi.  Yaremwe ikuwe mu mazi kandi izengurutswe nayo kubw’ijambo ry’Imana. Yashyiriweho ibiva byo  gutegeka amanywa n’ijoro, kugirango bireme iminsi, n’imyaka n’ibihe. Iri kubilometero 149 600 000,  uvuye ku izuba, igenda yizengurukaho mu gihe kingana n’amasaha makumyabiri n’ane bikarema umunsi ugizwe n’amanywa n’ijoro, mu rugendo ikora rwo kuzenguruka izuba mu gihe kingana n’iminsi magana atatu na mirongo itandatu, bikarema umwaka, ari nako izengurukwa n’ikiva cyahawe gutegeka ijoro mu gihe kingana n’iminsi mirongo itatu, bikarema ukwezi.  Ibyo ni ubwiru bukomeye bw’iminsi itandatu y’irema, Umuremyi yahaye urwibutso rw’isabato  y’umunsi wa karindwi, kugirango bireme icyumweru cy’irema, n’itegeko ryerekana ko Imana ariyo Muremyi dukwiriye gusenga no kuramya...