YESU AZAGARUKA RYARI?

YESU AZAGARUKA RYARI? 













Bene Data na Bashiki bacu, tubifurije imyumvire myiza muri iyi nyandiko ngufi, ivuga mu ncamake ibibanziriza kugaruka kwa Yesu. 

Inkuru nziza iteye ubwoba, ivugwa kenshi kandi na benshi, ni iyo kugaruka kwa Yesu. Yavuzwe na Yesu, abahanuzi n'intumwa ze. Ubu rero, abanyakuri n'abanyabinyoma bose barayamamaza, ikibabaje ni uko ivugwa igice cyangwa uko itari. Ibyo ntibyaba igitangaza, n'ubundi ngo uvuga ibyo atazi, iyo atabyongereye arabigabanya. 

Ni inkuru nziza ko abanyabyaha bihannye bagahinduka, umunsi umwe bazajyanwa mu ijuru. 

"Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n'Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe." (Yesaya 62:12) Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y'isi yose." (Yesaya 54:4-5) 

Ni inkuru iteye ubwoba, kuko abanyabyaha bashinze ijosi bakanga guhinduka, bagahitamo kunyuranya n'Imana, mbere y'uko Yesu agaruka bazahanwa by'intangarugero, bahabwa umusogongero w'umubabaro w'ibyago birindwi. 

Azabitura ibihwanye n'ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n'ababisha be azabahora, kandi n'ibirwa azabiha inyiturano.Ni bwo bazubaha izina ry'Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk'umugezi uhurura ujyanwa n'Umwuka w'Uwiteka. (Yesaya 59:18-19

"Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y'isi ati"Nimubwire umukobwa w'i Siyoni muti 'Dore Umukiza wawe araje, azanye n'ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere.' " (Yesaya 62:11

Inkuru  yo kugaruka kwa Yesu, ngo aze gushyira iherezo ku mateka y'iyi si na Satani n'umunyabyaha, yagiye ihura n'inkomyi nyinshi: 

• Bamwe bati «Ntakije, ni kera babivuga » 

• Abandi bati «Ni iyi si izashiramo abanyabyaha, nta juru rihari, Yesu ntazagaruka.» 

• Abandi bati «azaza mu ibanga, bimenywe n'abakiranutsi gusa.» 

• Abandi bagiye bashyiraho amataliki yo kugaruka kwe, maze yarenga bagahinduka abakobanyi n'abahakanyi

• Abandi ni abadashaka ko aza kuko yakoma mu nkokora icyerekezo n'ibyifuzo byabo, bigatuma bitishimira iyo inkuru

• Abandi babona ibimenyetso n'ibitangaza, bagahitamo kureka imirimo y'amaboko, kutiga, kudashyingirwa,...ngo ni byo bigaragaza ko bitegura kumusanganira. Izo zose ni inkomyi zitambika hagati yo kuvuga ushize amanga inkuru y'ukuri ko kugaruka kwa Yesu. 


 Ibibanziriza kugaruka kwe


Gusohora k'ubuhanuzi 
 
 Mu mvugo ya gihanuzi, ibyo Imana yavuze bisohorera ku bantu no ku bintu. «Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara,....» (Luka 21:25...). Izuba ryijimye kuri 19/5/1780. Ukwezi kwahindutse amaraso kuri uwo munsi. Inyenyeri zaguye kuri 13/11/1833. Igishyitsi cyitirirwa Lisbone cyabaye mu wa 1755. Uherereye ku myivumbagatanyo y'Abafaransa mu wa 1798 barwanya Ubupapa, ku ya 20/2/1798, ubwo Napoléon Bonaparte yatumaga Jenerali Berthier gufata Papa I Roma. Uhereye ubwo, amahanga yarashyamiranye, yarababaye, intambara z'urudaca zirakongezwa, harimo intambara z'urudaca zirakongezwa, harimo intambara ya mbere y'isi yo mu wa 1914 kugeza ku ntambara ya 2 y'isi yose yo mu wa 1945, yabayemo agashya ka bombe atomique yatewe bwa mbere ahitwa Hiroshima na Nagasaki (mu Buyapani), amahanga yararakaye, yarababaye, ahorana ubwoba, inkuru mbi isimbura n'indi mbi, ahatari intambara haba hari impuha zayo. Gukenera icyubahiro, bituma abantu badatinya kumena amaraso y'abaziranenge. Intambara zihora zihungisha n'abatagambiriye kurwana. Ubukene, imivu y'amaraso, indwara z'ibyorezo, ni wo musaruro wazo. Benshi zibasiga mu butindi no mu bucike. 

Ibyo ni ibibi bigomba kubanziriza kugaruka kwa Yesu. Mbese koko ahari iyi si izaba nziza mbere yo kugaruka kwa Yesu? Ni ikibazo cy'amatsiko ku baturage b'iyi si.


Ibiranga abantu b'Imana 

Itandukaniro hagati y'ab'Imana n'abatari ab'Imana rizabaho mbere y'uko Yesu agaruka. Umurongo utandukanya ab'Imana n'abatari abayo uzagaragara. 

« Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy'urwibutso rw'abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati"Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk'uko umuntu ababarira umwana we umukorera.» (Malaki 3:16-17

 «Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n'Imana yawe wicisha bugufi.» (Mika 6:8

Ab'Imana barangwa no kuyihesha icyubahiro, kuyitegaho amakiriro, no kubera umugisha abantu bose. 


Kwimikwa kw'Ingoma ya Kristo 

« Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk'uko biba mu ijuru. (Matayo 6:10) Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera..... Uw'umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw'ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane.» (Yesaya 32:1,4

Abari muri iyo ngoma bazarangwa n'itegeko ry'izahabu rivuga ngo «Nuko ibyo mushaka yuko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe: 

Ingoma y'Imana igizwe n'urukundo, gukiranuka n'ukuri. Iyo ngoma igomba gushingwa mu mitima y'abayoboke ab'Imana by'ukuri. Ni Umwami n'Umukiza w'abayoboke bakunda ukuri. Abayoboke bayo: 

a) Bumvira amategeko yayo kuko ari Umwami, bayacumura bagasaba imbabazi, bakababarirwa kuko ari Umukiza. Si ibyigenge byikorera uko bishaka. 

b) Banga Satani n'icyaha, bagakunda Imana n'abantu; umunezero wabo ni ugukora ibyo Imana yishimira; 

c) Icyubahiro cyabo ni uguhesha abandi umugisha; intambara yabo ni ukwanga ko Satani yiganza muri bo no mu bandi. 


Irangira ry'Imbabazi 

Nta gikuru kitagira gikuru cyacyo, uretse Imana yonyine. Uwavutse aba agomba kumenya ko azapfa. Ni ko n'igihe cy'imbabazi twahawe n'Imana kizagira iherezo. Ubishaka cyangwa utabishaka, imbabazi zizarangira. Nyamara kuri benshi, kurangira kw'imbabazi kuzaba ari ukubakura amata n'ubuki Ku munwa.  


Ni ibiki bizabanziriza kurangira kw'imbabazi? 

- Abakristo bazasubira inyuma cyane mu by'umwuka (2 Timoteyo 3:1-5)  

- Intambara zizatuma urukundo rwa benshi rukonja (matayo 24:12) 

- Abanyabyaha bazakabya ubugome (Daniel 8:23) 

- Babuloni izavuguruza Imana Ku mugaragaro. (Ibyahishuwe 18:5

- Abana b'Imana by'ukuri bazashyirwaho ikimenyetso cyayo. (Ibyahishuwe 7:3

Iyi mitwe nimara gutandukana neza, hazasohora iri jambo ngo « Birarangiye ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke uwera agumye yere. Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakozeIbyahishuwe 22:11-12 

Iyi gahunda izabera mu ijuru, Ku isi imishinga n'amajyambere bizaba bikomeje, abantu bazatungurwa no kubona itegeko ryo gutsemba abataruhuka icyumweru (dimanche ) ryemerwa Ku isi yose. 


 • Ibyago birindwi 

Nyuma y'uko imbabazi zirangira, abantu b'Imana bashyizweho ikimenyetso mu ruhanga rwabo, gahunda y'Imana ifitiye isi izahagarara, haba mu by'umwuka no mu by'umubiri! Ibimera n'amatungo bizimwa amazi kandi byicwe n'izuba. (Yoweri 1:15). Ubwo ibyago 7 bizaba bitangiye (Ibyahishuwe 16). Inyanja n'imigezi bizahinduka amaraso, izuba n'ukwezi bizatwika abantu no kubicisha umwuma. Imishinga yo ku isi izaba ihagaze, amajyambere akomwe mu nkokora. Umutima w'ubugome uzahembuka, kugira ngo abanyabyaha bice abakiranutsi batagezweho n'ibyo byago. (Ibyahishuwe 16:9, 11). Imbaraga ya Babuloni yoheje ubutegetsi bukizera ibinyoma, abategetsi n'abaturage b'isi ibyago nibimara kubageraho, bazahindukirana amadini yabayobeje. (Ibyahishuwe 16:10). Ibyago 7 ntibizagera ku bakiranutsi. (Yesaya 26:20; 33:15-16)


Kugaruka kwa Yesu 

Kugaruka kwa Yesu si ibanga. Naturuka ku bicu, amaso yose azamureba. (Ibyahishuwe 1:7). Ubwoba buzafata ibihangange n'abakomeye bo ku isi,....(Ibyahishuwe 6:15-16). Abakiranutsi bazazamuka ikirere nta mababa. (1 Abatesalonike 4:17) Tukurarikiye kwitegura kugaruka kwa Yesu umaramaraje, no gusobanuza Ijambo ry'Imana, kugira ngo umenye inzira y'ukuri, utazicuza impitagihe.

Comments

Popular posts from this blog

AKAMARO K'IMBATABATA

UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI