INKOMOKO Y'AMADINI N'IMPAMVU Y'UBUGOROZI
AMADINI MENSHI KUBERA IKI UBUGOROZI
Dutuye mu isi ya gikristu, ariko yahindanijwe n’umwanzi ukomeye, wayimanukiye afite umujinya mwinshi.
Yaremwe ikuwe mu mazi kandi izengurutswe nayo kubw’ijambo ry’Imana. Yashyiriweho ibiva byo gutegeka amanywa n’ijoro, kugirango bireme iminsi, n’imyaka n’ibihe. Iri kubilometero 149 600 000, uvuye ku izuba, igenda yizengurukaho mu gihe kingana n’amasaha makumyabiri n’ane bikarema umunsi ugizwe n’amanywa n’ijoro, mu rugendo ikora rwo kuzenguruka izuba mu gihe kingana n’iminsi magana atatu na mirongo itandatu, bikarema umwaka, ari nako izengurukwa n’ikiva cyahawe gutegeka ijoro mu gihe kingana n’iminsi mirongo itatu, bikarema ukwezi.
Ibyo ni ubwiru bukomeye bw’iminsi itandatu y’irema, Umuremyi yahaye urwibutso rw’isabato y’umunsi wa karindwi, kugirango bireme icyumweru cy’irema, n’itegeko ryerekana ko Imana ariyo Muremyi dukwiriye gusenga no kuramya.
Nubwo iyi si yacu ntoya, ariyo yonyine yacumuye mu yandi masi yose Imana yaremye, ni nayo Umwami Yesu yatuyeho mugihe kingana n’imyaka mirongo itatu n’umwe yambaye uyu mubiri wacu. Ibyo byaduhesheje amahirwe yo kubona Umuhuza wo kutwunga n’imana, n’Igitabo cyera kirimo ibyapa byose bituyobora mu nzira igana mu ijuru.( 2Abakorinto5 :19).
Mubinyejana byose umwanzi ukomeye yagiye agerageza guhisha ukuri kwa Bibiliya munsi y’ibishingwe by’imigenzo n’ibihimbano by’abantu. Ariko Imana ikakurinda mu buryo butangaje, kugakomeza kugira ikmenyetso cyayo, aho kugira ikimenyetso cy’umuntu. Tsp71
Umurimo w’agakiza ni umwe mu bihe byose, ariko mu nama yo gucungura umuntu, Imana yashimye ko uzakorwa mu byiciro bitandukanye, kugirango ube igisubizo cy’amakene y’abazabaho mubihe bitandukanye by’isi. Ibyo bihishurwa n’ukuri kwihariye, Umukuru Nyiribihe yagiye agenera buri gihe cyose, uhereye ku kuremwa ku isi. Abagiye bagirira umugisha k’Uwiteka, bakamenya ukuri kagenewe igihe cyabo, nibo usanga baragiye bahaguruka, bagahesha Umuremyi wabo icyubahiro, kandi bakabera ab’igisekuru cyabo umugisha.
IJAMBO RY’IBANZE
Turiho mugihe cy’amadini menshi atandukanye, afite imyizerere inyuranye n’inyigisho zivuguruzanya, aho usanga buri dini ryose ryiyita ko ariryo Torero y’ukuri kandi rihagarariye Imana ku isi. Ibyo byazanye mu isi urujijo ruhejeje benshi murungabangabo, kuburyo usanga bibaza icyo bakwizera n’icyo bareka.
Nyamara urujijo ruri mu isi yanone, ntirugaragara murwego rwiyobokamana gusa. Amakimbirane mpuzamahanga n’ubwiyahuzi bugenda buba gikwira muri iki gihe, nabyo byazanye mu isi ubwoba n’urujijo, murwego rwa politike mpuzamahanga. Imbere y’urwo rujijo rw’iby’umwuka n’imbere y’ubwo bwoba bwo kwibwira ibyenda kubaho, ijuru ryakinguye irembo, buri wese ashobora kunyuramo, akabona Imana by ‘ukuri, kandi bikamuhesha amahoro n’umutekano nyakuri.
Kurangira abantu iryo rembo, niyo mpanvu nyamukuru iduteye kwandika iki gitabo, kugi rango abasomyi bunguke ubwenge bwokumenya neza invo n’invano y’ibiriho muri iki gihe giheruka amateka y’isi.
Iyi n'inyandiko ni iya mbere mu kwerekana neza inkomoko ya buri dini ryose, mu madini akomeye ariho, kandi azwi mu rwego mpuzamahanga. Cyandikiwe gusubiza amakene y’ibibazo byinshi biyobera abantu, ariko bishingiye kumateka yaranze iyi si yacu. Gusimburana kw’amami akomeye yategetse isi, amateka y’intambara zo kwigarurira ibihugu n’iz’iyobokamana n’amakimbirane yaranze intebe y’ubwami n’igicaniro ; byose biri mu bikubiye muri iki gitabo, gisobanura neza amateka y’intambara z’abanyamusaraba nuburyo zagiye zirwanwa.
Kugwa kw’amadini yagiprotestanti no kuremwa kw’impuzamatorero; by’umwihariko gusimburwa kw’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi n’intandaro yabyo ; ibyo nabyo ni impanvu zo gusoma iki gitabo, kimurika umucyo uvuye mu mateka akomeye yagiye agira icyo ahindura mu iterambere ry’iyisi. Ugisangamo igisekuru cy’ubuntu, cy’intwari zarinze umurage wera mu bihe byose, n’igisekuru kivumye umwanzi yagiye yifashisha mu murimo we wo kuyobya abari mu isi bose. Ibyahishuwe 12:9. Gisoza cyerekeza abasomyi ku isi yejo, ariyo byiringiro by’abera mu bihe byose.
BIBILIYA IVA HE?
Bibiliya ni ihishura ry’Imana, yahaye umuntu, rigizwe n’ibitabo 66, bihurijwe hamwe bigakora igitabo. Muriyo , 22 ni ibitabo by’amateka, 21 ni ibitabo by’ubuhanuzi, ibindi 21, bigaragara nk’inzandiko, 2 ni ibitabo bizwi nk’ibisigo.
Nubwo yanditswe nibura n’abantu 36 batandukanye, bari; abami, abahinzi, abakanishi, abanyabumenyi, abarengezi, abagaba b’ingabo, abarobyi, abungeri, abatambyi, umukoresha w’ikoro, umwigisha, abakire n’abakene, mu gihe kingana n’imyaka 1600, nubwo bimeze bityo Bibiliya ni igitabo cyera, bitewe nuko Imana ariyo mwanditsi wacyo nyakuri. 2 Petero 1:21, Le Merveilleux Plan de Dieu p 1
UKO UMUNTU ASHOBORA GUSOBANUKIRWA BIBILIYA
Abantu benshi bibwira ko bashobora gusobanuza Bibiliya ubwenge bwabo, ndetse higeze kubaho igihe, ubwo itorero Gatilika ritemereraga abizera kwisomera icyo gitabo cyera. Abayobozi bonyine nibo bari bemerewe gusoma ibice byayo, rubanda rukigishwa ko abantu bize bonyine aribo bashobora kuyisobanukirwa. Nyamara ibyo ntibihura n’u ukuri kwa Bibiliya, kuko yo ubwayo itubwira ko “ubwenge bw’Imana bwo bwategetse ko abisi batazigera bayimenyeshwa n’ubwenge bwi isi.” Hari ibisabwa kugirango umuntu ashobore gusobanukirwa ukuri.
1.Kwiga Bibiliya wicishije bugufi kandi ufite icyifuzo cyo kumenya no kwemera ukuri.
2. Kwemera Bibiliya nk’ijwi ry’Imana rivugana natwe.
3.Kumenya ko Bibiliya yisobanura ubwayo
4.Kutarambirwa mu bushakashatsi
5.Kutongera cyangwa kugabanya kucyo Bibiliya ivuga. Le Merveilleux Plan de Dieu p 4-5
Nuko tumaze kubibona Bibiliya ni igitabo cy’Imana. “Umuntu ushaka kumenya ukuri kwa Bibiriya, agomba kuzirikana ko Bibiliya yisobanura ubwayo. Ibyanditswe byera bigomba kugereranywa n’ibyanditswe byera bindi. Uwiga ibyanditswe byera, agomba kubifata nk’igitabo kigizwe nimigabane yuzuzanya hagati yayo. Agomba kumenya umutwe w’amagambo, umugambi Imana ifitiye isi, itangiriro ry’intambara irihagati y’icyiza n’ikibi n’umurimo wo gucungurwa. Agomba kumenya imiterere y’amahame abiri atsimbanira ubutegetsi bw’ikirenga kandi akiga gutandukanya ingaruka zayo mu mateka kugeza ku iherezo ry’ibinyejana. Agomba kureba uko iyo ntambara ikomeza mu bihe byose by’imibereho y’umuntu, uko, muri buri gikorwa cyose cyo mu mibereho ye, aba agiye mu ruhande rumwe cyangwa urundi muri izo mbaraga zihanganye, kandi akareba niba arwana iyo ntambara cyangwa atayirwana, ari mu ruhande rwiza cyangwa rubi”. Ed 193-194
“ Abazarokoka ubuyobe buteye ubwoba buzigarurira isi, n’abantu bigana ubwitonzi ibyanditswe byera kandi bakunda ukuri. Ni kubw’ijambo ry’Imana bazatahura ubuyobe bwiyoberanije.” (GC 678)
Hari isano ikomeye hagati y’impererekanyabihe y’amteka yamaze kuvugwa, n’ubuhanuzi bwa Bibliya, butwereka igihe dusize inyuma, icyo turimo, n’igisigaye imbere yacu. Ijambo “ubuhanuzi”, ni amarenga asobanura ibyo Imana yavuze ko bizabaho. Iyo igihe cyabyo kigeze bigasohora, abantu babifata nk’ibyaduka bibagwiririye, byatambuka, bagasigara babyiga nk’amateka. Niyo mpamvu kwiga ubuhanuzi, bitwinjiza mu mateka y’ibyabayeho, kuko amateka ari ugusohora k’ubuhanuzi.
Abraham Lincoln Mu ijambo rye ryiswe” inzu yigabanije”yavuz’ubwo igihugu cye cyari mw’itangiriro ry’intambara yo gusubiranamo, yavuz’ijambo rikomeye agra ati:”iyaba twashoboraga kumenya aho turi naho tujya, dushobora no kumenya neza igikwiriye gukorwa nuburyo bwo kugikora. Ubuhanuzi bw’ ijambo ry’imana bwasohoye, butubwira aho tugeze mu rugendo rw’igihe, naho ubw’ibyenda kubaho, bukaduha ubwenge bwagutse bw’icyo dukwiriye gukora. Mukwitegereza ubuhanuzi bwasohoye, n’uburi hafi gusohora, dushobora kumenya aho umurage wacu uherereye. Démain Apocalypse répond p 223
IBYA MARAYA UKOMEYE UHETSWE N’INYAMASWA
Iyo abantu bamaze gusobanukirwa neza ibigeranyo Imana yifashishije, mu migambi yayo yo guhishura ahazaza, nibwo biborohera no kumva neza ubuhanuzi. Abakomeye bo mu isi, bagiye bifashisha kandi bifashisha inyamaswa zitandukanye, nk’ibirango byo kwerekana ubushobozi bw’bihugu byabo.Urugero ni nk’intare y’Ubwongereza, idubu y’Uburusiya, isake y’Ubufaransa, kagoma y’Amerika n’ibindi. No mu buhanuzi bwa Bibiliya, Imana yagiye yifashisha ingero z’inyamaswa zitandukanye, murwego rwo kwerekana gusimburana kw’ingoma, Satani azakoresha mu kurwanya ubutegetsi bwayo. Urugero ni nk’inyamaswa yavuye ikuzimu y’Ubufaransa, iyavuye mu butaka y’Amerika, intare y’Abakarudaya b’i Babuloni, idubu y’Abamedi n’Abaperesi, ingwe y’Abagiriki, n’inyamaswa y’amahembe cumi y’ubwami bw’Abaroma. Danieli 7:3-7 ni izindi.
Itandukaniro ry’inyamaswa yo mu byahishuwe 17, n’izindi nyamaswa zose zivugwa mu buhanuzi bwa Bibiliya, ni uko yo ihetse umugore wa Malaya ku mu gongo wayo, (ikigereranyo Bibiliya ikoresha mu kwerekana itorero ryimuye Imana rikihuza n’isi);byerekana ko iyo nyamaswa igereranya ubutegetsi bw’ itorero, bukomatanije iyobokamana na politike. Icyicaro gikuru cy’uyu mugore uhetswe n’inyamaswa, Bibiliya yerekana ko kiri ku mazi menshi, Ibyahishuwe 17:1-2
Mu buhanuzi inyanja cyangwa amazi menshi, agereranya ihuriro ry’abantu benshi b’amahanga, n’amoko n’indimi. Ibyahishuwe 17:15 Umugabane wari utuwe cyane mugihe cya Yohana, ni Uburayi bw’Iburengerazuba ahari umurwa mukuru w’si.
Yohana ati “Ngihagarara kumusenyi wo kunyanja, mbona inyamaswa iva mu nyanja, ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi, ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo, hariho amazina yo gutuka Imana. Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya Aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cyakiyoka kiyiha imbaraga zacyo, n’intebe yacyo y’ ubwami, n’ubutware bukomeye.” Ibyahishuwe 13:1-2
Yohana ati “Cya kiyoka kinini kiracibwa, ni cyo ya nzoka ya kera, yitwa umwanzi na satani,ni cyo kiyobya abari mu isi bose; ni uko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa nacyo. Ibyahishuwe 12:9”
Muri iyi mirongo yombi Imana yashakaga kwerekana ko icyicaro gikuru cy’ubutegetsi bw’itorero rivugwa mu bu hanuzi,ari nacyo cyicaro gikuru cy’ubwami bwa satani mu isi.Daniyeri yabubonye mu ishusho y’ubutegetsi bw’ihembe rito ryameze hagati y’amahembe cumi yari kumutwe w’inyamaswa ya kane, imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe ati: “mbona kuri iryo hembe amaso asa n’ay’umuntu,n’akanwa kavuga ibikomeye”. Daniel 7:8.
Umuronko wa 24 usobanura ko ubwo butegetsi ari bwo buzavuga ibyokugomera Isumbabyose, buzarenganya abera b’Isumbabyose, buzigira inama yo guhindura ibihe n’amategeko, kandi ko bizarekerwa mu maboko yabwo, kugeza aho ibihe, n’igihe, n’igice cy’igihe, bizashirira. Daniyeri7:24
Intumwa Pawulo yabubonye mu ishusho y’umunyabugome uzahishurwa, kwimura Imana kubanje kubaho, akicara murusengero rw’Imana yiyerekana nk’Imana ati: “kuza k’uwo mugome kuri muburyo bwo gukora kwa satani,gufite imbaraga zose,n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa kubarimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe”. 2 Abatesalonike 2:3-12
Hari itandukaniro rikomeye ry’uyu mugore uvugwa mu Byahishuwe 17, n’umugore wo mu Byahishuwe 12.
“ Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri; kandi yari atwite. Ni uko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.
Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso; mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo mu ijuru, uzijugunya mu isi.Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugirango namara kubyara, gihereko kirye umwana we, kimutsotsobe.
Abyara umwana w’umuhungu, uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma.Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.Uwo mugore ahungira mu butayu,aho afite ahantu yiteguriwe n’ Imana, kugirango bamugaburireyo kumara iminsi 1260.” Ibyahishuwe 12:1-6
Mu mateka y’intambara ikomeye ibera kuri iyi si yacu, Umugore wo mu gice cya 12, agereranya Itorero rya Kirisito, naho uwo mu gice 17, akagereranya itorero rya Satani,mu murimo we wo kuyobya abari mu isi bose. Muri ibyo bice byombi, Imana yashakaga kwerekana urutonde rw’abazarinda umurage wera mubihe byose, n’uruhererekane rw’amadini, satani azakoresha umurimo we wo kuyobya abari mu isi mubihe byose. Mugihe umugore wo mugice cya 12,yambaye ibimenyetso by’ukuri kwa Bibiliya;uwo mu cya17 we yambaye ibimenyetso by’ubutunzi bwinshi n’icyubahiro kiruta icy’abami bo mu isi.
Malaya ukomeye aregwa:
Gusambana n’ abami bo mu isi: Iyo itorero riteye umugongo umugabo waryo w’sezerano (Kristo), rikajya gushakira imbaraga zaryo kubutegetsi bw’si, riba rikoze ikosa ry’ubusambanyi, ritakiri itorero rya Kristo, ahubwo ryabaye babuloni, izina risobanura urudubi cyangwa urujijo.Ts p
Gusindisha abari mu isi inzoga z’ubusambanyi bwe: Iyo itorero kubwo gushaka gukundwa n’isi, rigize imigenzo y’ubupagani rirahura, rikayikirisitura, maze rikayinjiza mu mahame yaryo, iyo migenzo niyo yitwa inzoga. Gukwirakwiza no kwamamaza iyo migenzo mu ikanzu y’iyobokamana, nibyo byitwa gutereka amahanga inzoga.
Iyo abari mu isi bamaze gucengerwamo n’iyo migenzo ikirisituye, bagatangira kuyirengera no kuyirwanirira, nibyo byitwa gusinda inzoga za babuloni.
Igikombe cy’izahabu, ariko cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwa maraya ukomeye, kigereranya ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza, ariko bitwikiriye ibihimbano, n’imigenzo, n’imihango y’ubupagani, bikirisituye.
Ubutegetsi bw’ itorero rivugwa mu byahishuwe 17, bugereranywa n’inyamaswa ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. Ibyahishuwe 17:3.
1.“Iyo mitwe irindwi niyo misozi irindwi, uwo mugore yicaraho,”ariyo:
Aventin,
Caelius,
Capitole,
Esquelin,
Palatin,
Quirinale,
Viminale.
2. Kandi ni yo bami barindwi,”ikigereranyo cy’amami arindwi satani yakoresheje umurimo we wo kurwanya Imana n’ubwoko bwayo, ariyo: Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, Ubugiriki, Roma n’Ubupapa.
Umurongo wa cumi w’gice cya 17, urakomeza uti: “Abatanu baraguye; umwe ariho; undi ntaraza, kandi ni aza, azaba akwiriye kumara igihe gito”. Amami yari yarahangutse mu gihe cya Yohana, ni ubwami bwa Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi n’Ubugiriki. Ubwariho mu gihe cye ni ubwami bw’ Abaroma; naho ubwari butaraza, ni ubutegetsi bw’ikirenga bwa gipapa.
Ijambo igihe gito kivugwa muri uyu murongo, ni amezi 42, avugwa mu byahishuwe 13:5, iminsi 1260, ivugwa mu byahishuwe 12:6, ni ibihe, igihe, n’igice cy’igihe, bivugwa muri Daniel 7:25, kuko mu buhanuzi igihe gito gisobanura igihe gifite itangiriro n’iherezo bizwi. Ubutegetsi bw’kirenga bwa gipapa bwatangiye mu mwaka wa 539-1798, igihe cyari cyaravuzwe neza n’ubuhanuzi bwa Daniel n’ibyahishuwe (TS p.287).
“Ya nyamaswa, yariho, ikaba itakiriho, iyo ubwayo, ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri baa bandi barindwi, kandi arajya kurimbuka.”Uhereye ubwo ubutegetsi bwa gipapa bwakurwaga ku rubuga rwa politike mpuzamahanga n’umwami w’ubufaransa Napoleon Bonaparte (1798), ubupapa bwari bukomeretse uruguma rwica nk’uko byari byarahanuwe. Iyahishuwe 13:3. Ubwo butegetsi bwongeye kubura umutwe mu mwaka w’ 1929, ubwo umukuru w’Ubutaliyani Benito Mussolini, yabukinguriraga inzira yo gusubira ku rubuga rwa politiki mpuzamahanga. Icyo gihe Ubupapa bwaje ari nk’ubwami bwa munani, nyamara ari bwa bundi bwa karindwi bwahozeho mu myaka yo hagati, ubwo bwategekaga abami bo mu isi nyuma yo guhanguka k’ubwami bw’Abaroma bw’burengerazuba.
Amahembe cumi y’inyamaswa ivugwa agereranya amami cumi yahanguye ubwami bw’Abaroma bw’iburengerazuba ku w’04/09, ariyo: Ubadage, Ubafaransa, Ubasuwise, Poritigale, Esipanye, Ubataliyani, Ubwongereza, Abaheruli, Abavandale n’ Abasitorogoti. Ayo mami yari atarima mugihe cya Yohana, kandi niyo yagize uruhari rukomeye mu ivuka ry’ubutegetsi bw’ikirenga bwa gipapa. Reference
Ubu butegetsi bwavutse mu mwaka wa 538, kandi hakurikijwe ubuhanuzi, bwagombaga kurangira mu mwaka w’1798. Niko byagenze. Kuwa 10/2/1798, ingabo z’Abafaransa zinjiye i Roma ziyobowe n’uwari umugaba w’ingabo za Napoleon witwaga, “Bertier”, zizana Papa Pion VI bunyago i Valance, aho yaje kugwa. Reference?
Ubwo nibwo hasohoye ubuhanuzi buvugango “Ujyana abandi ho iminyago nawe azajyanwaho umunyago kandi uwicisha abandi inkota nawe akwiriye kwicishwa inkota.”Ibyahishuwe 13:10
Inyamaswa yari ikomeretse uruguma rwica, ubupapa bukuwe kurubuga rwa politike mpuzamahanga. Ariko urwo ruguma rwica rwagomaga gukira. Ibyahishuwe13:3 Kuwa11/2/1929, amasezerano yarasinywe hagati y’umukuru w’Ubutariyani “Benito Mussolini” na“Papa PionXI”, yemeza ko Vatican ibaye Leta yigenga ifite ubutegetsi bwemewe murwego mpuzamahanga. Memo Larousse p
Iyo tariki niyo yabaye itangiriro ryo gukira k’uruguma rwica, Ubupapa bwari bwarakomerekejwe na Napoleo. Ariko ruzakira neza ubwo buzasubirana ubutegetsi bw’kirenga bwahoranye mu myaka yo hagati.Refere
Yohana ati “Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’Abera n’amaraso y’abahowe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.” Ibyahishuwe 17:6 Ibyo byari ikigereranyo cy’akarengane gashishana kahitanye abantu barenga miliyoni mirongo itanu, bazira kwizirika kukuri kwa Bibiliya no kutavuga rumwe n’itorero Gatulika ry’i Roma. TS p.55. chap?
Ako karengane kavugwamo ibitero by’abanyamusaraba(crusades) byarimbuye abavoduwa b’i Piemont bigabwe na Papa InnocentVIII mu mwaka 1487.
Ibyarimbuye aba Albijwa bo mu majyepfo y’Ubufaransa, bigabwe na Papa Innocent III, (1209-1229) akoresheje Simon w’i Montfort n’umwami w’Ubufaransa Ludoviko IX.
Irimburwa ry’Abaporotesitante, ryategetswe n’umwami w’Ubufaransa Charles IX, abisunikiwemo na Papa Glegoire XIII kuya 23/8/1572.
Ibikorwa by’umutwe w’ubutasi bwaryo uzwi ku izina ry’Abajezuwite, washinzwe n’Umufaransa; Ignace de Loyola, mu mwaka 1534, ukemezwa na Papa Pawulo III mu mwaka 1540.
Urukiko mpanabyaha rwa gipapa (Incusition) rwashinzwe na Papa Glegoire IX, ruzwi nk’igikoresho gikomeye itorero ry’i Roma ryifashishije mukurimbura abatavuga rumwe naryo n’ubundi bwicanyi ndegakamere bwakorewe mu bihugu bitandukanye by’Uburayi bw’burengerazuba.
Yohana ati: mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu, mubonye ndatangara cyane.Ibyahishuwe17:
Mu iyerekwa rye rya gihanuzi, Yohana yatangajwe n’ibintu bitatu bikurikira :
1. Yatangajwe no kubona uko Itorero ryateye umungongo Kristo, umugabo waryo w’isezerano, rikajya kwifatanya n’Abami bo mu isi. [2 Abatesalonike 2:3-4; Ibyah.17:2];
2. Atangazwa no kubona uko iryo dini rya gikristo ryamennye amaraso y’abandi ba kristo, ribahora kurengera ukuri kwa Bibiliya, kandi ariyo soko y’ubukristo nyakuri [2 Timoteyo 3:16-17, TS p.66];
3. Yatangajwe n’ubufatanye bwaryo n’Abami bo mu isi muri icyo gikorwa cyo kurimbura abera b’Isumbabyose. [Ibyah.17:18, Daniel 7:25, TS p.293-294].
UBUTEGETSI BUKOMATANIJE IYOBOKAMANA NA POLITIKE
Ariko se byagenze bite kugirango Itorero rigere kuri ubwo butegetsi butegeka abami bo mu isi?
Amateka y’ubuhanuzi aduhishurira neza inzira byaciyemo, kugirango Itorero rigere kuri ubwo butegetsi bw’ikirenga butegeka abami bo mu isi.
Nyuma y’umunara w’ Babeli, isi yinjiye mu mwijima wo gusenga ibigirwamana bitandukaye. Nicyo gituma bivugwa ko i Babeli ari irembo ry’imana nyinshi. Muri icyo gihe cy’umwijima wo gusenga ibigirwamana kw’amahanga, nibwo Aburahamu yagiriye umugisha k’Uwiteka Nyiringabo, amuvana muri Uri y’Abakarudaya, amuzana i Kanani mu ihuriro ry’isi yari ituwe icyo gihe, kugirango uwo mukurambere abe irembo, abantu banyuramo bakabona Imana y’ukuri.
Aburahamu yaranzwe n’ibintu bibiri bikomeye:“kwizera Imana no kumvira amategeko yayo.”Itangiriro 15:6;26:5 Abyara isaka, Isaka abyara yakobo, Yakobo abyara Abisilayeli, Abisilayeli babyara Yesu, Yesu yubaka itorero. Abefeso 1:22-
Matayo 16:16-19.
Abantu benshi bibwirako urutare Yesu yavuze ari Petero, abakuru b’itorero ry’i Roma bakuraho urufatiro rw’ubutegetsi bwabo. Ariko siko biri. Bibiliya ivuga yeruye ko amazina ya mwene Yona yombi Petero na Kefa, adasobanura urutare, ahubwo asobanura ibuye.(Matayo 16:18, Yohana 1:42) Naho urutare ni Kristo umwana w’Imana ihoraho. (1Abakorinto 10:4, Gutegeka 32:4) Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru zivugwa, ni ijambo ry’Imana. Niryo rifite ububasha bwo gukingura no gukinga ijuru, kuko ari ryo ryerekana ibisabwa kugira ngo abantu bemerwe cyangwa bangwe (JC p. 409).
Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, zashyizwe mu biganza by’abigishwa ubwo Yesu yababwiraga ati: “Ni uko mugende muhindure abantubo mu mahanga yose abigishwa, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose”. Matayo28:19-20.
Petero ni umwe mu bari bagize intumwa 12, ari umukuru w’itorero rimwe, nkuko matorero bahanze, buri torero ryagiraga mukuru w’itorero, ariko siwe wenyine wasigiwe imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru. Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru ni ukuri k’ubutumwa bwiza kwashyizwe mu maboko y’intumwa ngo nazo zigushyire isi. Matayo 28:16-20.
Naho Itorero ry’Imana ryubatse kuri Kristo kandi rigomba kumwumvira nk’umutware waryo usumba byose.Ntirigomba kwishingikiriza ku muntu cyangwa ngo ritegekwe n’umuntu (JC p.409-410), kuko, byanditswe ngo “Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we, akimura Uwiteka.” (Yeremiya 17:5).
Inzego zikurikirana itorero Gatolika ry’i Roma ryashyizeho, ryiganye inzego z’ubutegetsi bw’Abaroma ku ngoma ya Constantino, ari nazo ziganwe n’amadini yose yitwa aya gikristo muri iki gihe; ni ikinyoma kidahura n’imyubakire y’itorero Yesu yasize mu isi. (Matayo 23:9-12; 20:25-28).
ITORERO KRISTO YASIZE MU ISI MU KURI KUDASUBIRWAHO:
Ntiryagiraga inzego z’ubuyobozi zikurikirana, n’abakuru bazo nk’uko biri mu madini yo muri iki gihe. Umukuru waryo yari Kristo,abandi bose ari abavandimwe bakorera mu mpano zabo zitandukanye. Abef.1:22-23, Mat.23:10-12, Abef.4:7-16
Ntabyategetswe n’ abantu byaribagamo nk’uko biri mundangakwemera z’amadini yo muri ikigihe.Indangakwemera yaryo yari imwe idahinduka “Bibiliya”. 2 Abakor.5:19, Yesaya 40:8, 2 Timoteyo 3:16-17, TS p.71-72, TS p.645
Ikimenyetso bose bagombaga kurimenyeraho nk’itorero rya Kristo mu isinticyari inyubako ziremereye cyangwa gushyigikirwa n’isi nk’uko biri mu madini y’ikigihe,ahubwo cyari urukundo rwa kivandimwe rwitangira abandi rutagamije inyungu. Yohana 13:34-35; 1 Yohana 3:16.
Umutungo waryo (icyacumi n’amaturo) ntibyari ibyo gukungahaza abayobozi baryo nk’uko biri mu madini yo muri ikigihe. Ahubwo wari uwo gufasha imfubyi n’abapfakazi,kugoboka imbabare n’abageze mukaga, no kugoboka isi binyuze mu butumwa bwiza aho butaragera. Yakobo 1:26, Ibyak.6:1-17, Abagal.2:10.
Ibyo bimenyetso uko ari bine nibyo byari bigize kwizera kw’itorero ry’intumwa ariko, “kwizera abera bahawe rimwe bakazageza iteka ryose.” Yuda 1:3.
Itorero rimeze rityo, niryo Yesu yasize mu isi ku ngoma ya Kayisari Tiberiyo, kugirango rikomeze umurimo we, ubwo yajyaga mu ijuru mu wi’ 31. Mu mwaka wa 34, Sitefano aricwa, abigishwa baratatana bajya hose bamamaza ijambo ry’Imana. Filipo aramanuka ajya i Samariya abwiriza ibya Kristo. Bidatinze uwari Sawuli arihana, ahinduka Pawulo intumwa kuba nyamahanga Ibyakozwe 8:9;13:44-51.
Kungoma ya Kirawudiyo (Claude I),ubutumwa bwiza bwageze muri Antiyokiya aho abigishwa batangiriye kwitwa abakirisito.Ibyakozwe 11:19-26.
Kuwa 17-18/07/64, umurwa wa Roma wibasiwe n’inkongi y’umuriro, Nero abigereka ku Bakristo, bituma hicwa abari hagati 2000-3000. Nimuri ubwo bwicanyi, Petero yabambwe acuritswe, Pawulo yongera gufatwa ashyirwa munzu y’imbohe, mu mwaka 67 acibwa igihanga.(Memo larousse p.212).
Mu mwakwa wa 70, ku ngoma ya Vespasien, ingabo z’Abaroma ziyobowe n’umuhungu we Titus, zasenye Yerusalemu nk’uko byari byarahanuwe. Matayo 24:15;Luka 21:20-22.
Ku ngoma ya Domitien, Yohana yatetswe mu ngunguru y’amavuta, avuyemo yiyuburuye, ashyirwa mu kirwa cy’i Patimosi, aho yandikiye ibyahishuwe. Ibyahishuwe 1:9.
Mu mwaka w’100, Trajan yaciye iteka ryemezako kutemera umwami nk’Imana no kudasenga imana zirinda ubwami bw’Abaroma, ari ubugome bukomeye kandi ko kuba umukirisito ari icyaha gihanishwa igihano cy’urupfu. Iryo teka niryo ryabaye imbarutso y’akarengane k’i Simuruna kavugwa mu byahishuwe 2:8-11. Karushijeho gukara ku ngoma ya Marc Aurele mu mwaka w’177, iya Decius mu mwaka wa 250 n’iya Diocletien mu mwaka wa 303-313. (Memo Larousse p. 315).
Umwaka wa 312 wabaye uwo guhinduka kw’cyerekezo cy’isi mu rwego rwa politike n’urw’yobokamana (Annee Bascule). Umwami w’Abami w’Abaroma Constantino yari agiye gutera umugongo ubupagani, akayoboka ubukristo nk’intambwe ya mbere yo guhuza ubukriso n’ubupagani; itorero naryo rigiye gutera umugongo kwizera abera bahawe rimwe bakazageza iteka ryose, nk’intambwe ya mbere yo kwinjiza imigenzo n’imihango ya gipagani mu myizerere no mu misengere yagikirisito. Igihe cyo kwicishwa inkota no guhabwa inyamaswa cyari kigiye gukurikirwa n’igihe cy’umutekano nk’intambwe yambere yo kuzamuka bwangu rigana kubutegetsi. (Qui dominera le monde p 48).
Umwaka wa 313, wabaye uw’teka rya Constantine i Milan ryo guhagarika akarengane k’abakristo mu bwami bw’Abaroma no kwemeza ko ayoboste ubukristo kumugaragaro.
Aho niho itorero rya gikristo ryasinyanye n’ubwami bw’Abaroma amasezerano arihesha ubuzimagatozi rihabwa n’izina rishya,rizwi ku izina ry’itorero ryemewe na bose, rikomoka ku ntumwa kandi ryogeye ku isi yose.
Ubwo Constantin yahaga Itorero rya gikristo ubuzimagatozi, yari ahuje bwambere mu mateka y’isi, inyungu z’itorero n’iz’ubwami. Uhereye ubwo Itorero ritangira gukora ryisunze imbaraga za Leta. Umwami w’abami w’Abaroma n’umukuru w’itorero ry’i Roma batangira gukorera hamwe kugirango bateze imbere inyungu zabo mu bwisungane. Muri ubwo bucuti havamo gushyingiranwa ku itorero na Leta, n’inzego z’ubutegetsi bwa gipapa, zashyizweho bwangu, hakurikijwe urugero rw’nzego z’ubutegetsi bwa Constantin mu bwami bw’Abaroma. Izo nzego ziracyariho n’uyu munsi. (Demain l’Apocalpse repond, p.184).
Mu mwaka wa 515, ibimenyetso by’itorero rya gikristo byari bitangiye kuboneka ku mafaranga y’Abaromabigaragaza iterambere ryaryo mu buzima gatozi. (Qui dominera le monde p.49).
Kuwa 7/03/321,Constantin abisunikiwemo n’abakuru b’itorero ry’i Roma,bari bafite inyota y’ icyubahiro n’ubutegetsi,yaciye iteka ryemeza ko umunsi abapagani basengagaho izuba (Suday-Dimanche), ubaye umunsi mukuru mu bwami bw’Abaroma bwose. “Abo nibo bagereranywa na Baramu wigishije Baraki gushyira igisitaza imbere y’abisilayeli kugirango barye intonorano kandi basambane.”Ibyahishuwe 2:14. Bari baziko guhurira kuri uwo munsi n’abapagani bizabaterakuyoboka ubukirisito ariko benshi bikabahesha icyubahiro bari bararikiye. (T.S P.53).
Mu mwaka wa 324,Constantin yimukiye i Constantinople avuye i Roma. Inzu ye ya cyami y’iLatran, ayisigira umukuru w’itorero ry’ i Roma Sylvestre I. Yakomeje kuba ubuturo bw’Abapapa mu myaka igihumbi. Itorero ry’i Roma aryubakira insengero ebyiri;“Bazirika ya mutagatifuPetero n’iya Yohani”.Itorero riba ribonye impano zikomeye cyane,hereye ubwo ritangira kwitirirwa imitungo itimukanwa igizwe n’inyubako n’imirima.(Qui dominera le monde p.220-221).
Mu mwaka wa 325,Constantin yakoranije concile yambere y’i Nicee.Muriiyo nama umukuru w’itorero ry’i Roma Sylvestre I, ;yemejeko umunsi wambere w’cyumweru (Dimanche) ubaye umunsi w’kiruhuko mu bukristo bwose.Byongera gushimangirirwa muri concile y’iSardique mu mwakawa 345, mu y’ i Laodicée mu mwaka wa 364, muri concile ya gatanu y’i Carthage mu mwaka wa 405, mu y’iMacon mu mwaka wa 585; kugeza ubwo uwari umunsi mukuru wa gipagani waje guhabwa ibyubahiro byagenewe itegeko ry’Imana ;Isabato ya Bibiliya ifatwa nk’itegeko rya kiyuda, umuvumo utangira gutangarizwa abayiziririza.(Qui dominera le monde p.233; TS p.53-54).
Mu mwaka wa 341-352, umukuru w’itorero ry’i Roma Yuli I, atangira kwiyerekana nk’umukuru w’abakuru b’amatorero yose. Inosenti I (402-417) akora umurimo we nk’umukuru w’amatorero yose. Leon I (440-451) aca iteka ryemeza ubutegetsi bw’kirenga bw’umukuru w’itorero ry’i Roma. Symmanchus (498-524) yemeza ko umukuru w’itorero ry’i Roma ari mu mwanya w’mana kugeza ubwo Yohana II (531-535) yaje kwemezwa n’umwami w’abami Justinien nk’umukuru w’kirenga w’amatorero yose.(Qui dominera le monde p.219).
Muri concile y’i Tesalonike yo mu mwaka wa 380,umwami w’abami w’Abaroma Teodos I, ari kumwe n’umukuru w’itorero ry’i Roma Damas I,yaciye iteka ryemeza koitorero rya gikristo rihindutse irya Leta y’Abaroma. Yongera kubishimangirira mu iteka rye ry’i Constantinople ryo mu mwaka wa 392, arikumwe n’umukuru w’itorero ry’i Roma Sirice.Uyu niwe wadukanye izina Papa, rikomoka ku Rugiriki rigasobanura “Data”. IzinaYesu yari yarabujije abigishwa be kutazagira uwo baryita ku isi.Matayo 23:9 Papa Sirice ni nawe wemeje kudashaka kw’abapadiri n’abadiyakoni, ubu bizwi na miliyoni nyinshi ko ari itegeko ry’Imana (Wowe nkurikira p.12).
Mu mwaka wa 395, mbere yo gutanga ku mwami w’abami w’AbaromaTeodos I, yagabanije ubwami bw’Abaroma mo kabiri, abugabira abahungu be bombi:Onorius aba umwami w’uburengerazuba mu murwa wa Roma. Aricadius aba uw’uburasirazuba mu murwa w’ Bysance. Icyo gikorwa ni cyo cyaranze iherezo ry’imyaka y’indigitira (Antiquité) n’itangiriro ry’imyaka yo hagati (Moyen Age). Encyclopédique pour tous 1975 p.509.
Ku ya 4/09/476, ku ngoma y’umwami w’abami w’Abaroma,Romulus Augustule na Papa Simplicius,ubwami bw’Abaroma bw’iburengerazuba, bwahanguwe n’amami icumi yari yishyize hamwe munsi y’ubutegesti bwa Skire Odoacre umwami w’Abaheruri.Kugirango ayo mami akomeze ubumwe bwayo,ahuza inama yo kugira umukuru w’itorero ry’i Roma umuhuza wayo.Icyo gikorwa nicyo cyaranze kumera kw’hembe rito rivugwa muri Daniyeli 7:8.Ariko bidatinzeAbaheruri biyerekana nk’abatagishaka inyigisho n’ubuhuza bw’umukuru w’itorero ry’i Roma bituma PapaGeras I, yiyambaza umwami w’abami w’ Bysance Zeno kugirango abamukize.Nawe akoresheje Abaostrogoti ba Théodoric, ashobora gutsinda Abaheruri no kubarimbura mu mwaka wa 493. Ihembe rya mbere riba rivuyeho nk’uko byari byarahanuwe. Daniyeli 7:8
Abavandale batishimiye kurimburwa kw’Abaheruri,batangira kwerekeza ibitero byabo i Roma, bituma Papa Yohana II nawe yiyambaza Justinien wari wasimbuye Zeno i Bysance, kugira ngo amukize Abavandale, na we akoresheje umugaba w’ngabo ze “Belisaire” ashobora kubarimbura mu mwaka wa 534. Ihembe ryakabiri naryo riba rikuweho nk’uko byari byarahanuwe. Daniyeli 7:8 (Qui deminera le monde p…..
Uhereye icyo gihe,Justinien atangira intambara ze zo kwagura ubwami no gushimangira ubukristo. Izo ntambara za mwinjije mu rugamba rwo guhangana n’Abastrogoti(ostrogot) ba Théodoric i Roma. Ashobora kubatsinda no kubirukana i Roma mu mwaka wa 538. Biba birarangiye,ihembe ryagatatu riba rikuweho nk’uko byari byarahanuwe. Daniyeli 7:8. Qui dominera le monde p…..
Justinien akuraho amategeko ya Totila mu Butaliyani.Umwami w’Abastrogoti, ashyiraho aye mategekoazwi ku izina rya“Code Justinien”.Muri ubwo buyobozi bushya Justinien yegurira Papa w’ Roma ubuyobozi bwo hejuru, amami y’iburengerazuba asigara ameze nka za leta z’itorero, aho ubutegetsi bw’kirenga mu by’iyobokamana kimwe no mu bya politike bwari bufitwe n’abakuru b’itorero ry’i Roma.(Qui dominera le monde p…..
Ng’uko uko umugore wo mu byahishuwe 17, yageze ku mugongo w’nyamaswa, ikigereranyo cyari cyarakoreshejwe mu kwerekana uko itorero rizimura Imana, bikaritegurira inzira yo gufata ubutegetsi butegeka abami bo mu isi. Ibyahishuwe 17:18, (Demain apocalypse repond page 186).Ubwo nibwo hatangiye imyaka 1260 y’akarengane ka gipapa kavugwa mu buhanuzi bwa Danieli, n’Ibyahishuwe. Daniyeli 7:25; Ibyahishuwe13:5-7.
Kuwa 24/9/622, mu gisimbakirwa cy’Abarabu, havutse idini ritemera kristo nk’umwana w’mana n’ijambo rye, nk’iryahumetswe na yo, rizwi ku izina ry’Abayislam, rishinzwe na Mahomet,Umwarabu w’umukorashite ukomoka murukiryi rwa Ishimayeri, Aburahamu yari yarabyaranye na Hagari umunyegiputakazi.Uwo yari yaravuzweho ubuhanuzi bukomeye ko“imbere y’abantu azaba nk’imparage,akagira undi muntu wese umubisha we, n’abandi bose bakamugira umubisha wabo.” Itangiriro 16:12.
Ubwo buhanuzi bwasohojwe neza n’iryo dini mu mpanda ya kane.Kuba rifite abayoboke benshi ku isi, ribikesha intambara ryatangiranye zizwi ku izina rya “conquêtes musulmanes”.
Ku itariki imaze kuvugwa haruguru, nibwo Mahomed yahagurutse i Maka arikumwe n’inkora-mutima ze 200,ahungira“Yatribe” mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Maka ku bilometero 350, ahaje kwitwa “Medine”. Les Arabes p.46.
Ibyo byabaye itangiriro ry’ibihe by’Abayislamu. Agezeyo uwari umuhanuzi n’umukuru w’dini,yahindutse umurwanyi n’umukuru wa politike.Yashinze umutwe w’ngabo zo kubohoza umurwa w’i Maka wari umurwa mutagatifu w’Abarabu. Yashoboye kuwigarurira ku wa 11/1/630. Les Arabes p.54-55.
Yapfuye ari kuwa kabiri(lundi),tariki ya 8/6/632, nyuma yo gukorera urugendo rutagatifu i Maka no ku musozi Arafa, aho yavugiye ubutumwa bwe bwo gusezera. Ibyo hamwe no kuba Maka yarahoze ari umurwa mukuru w’ Abarabu wa kera, nibyo byayihesheje kuba icyicaro gikuru cy’idini ry’Abayislam ku isi. (Les Arabes p.56, Memo larousse p.333)
Iryo dini ryavutse ubwo mu itorero Gatolika ry’i Roma hari hacanye impaka zikomeye z’ ibishushanyo hagati y’Abasenyeri b’i Byzance n’ab’i Roma.Izo mpaka zari zaratangijwe na Papa Gerigori wa I, ubwo yacaga umugenzo wo kubyunamira, zirangizwa na concile ya kabiri y’i Nicee mu mwaka wa 787, ubwo Papa Adrian wa I, yemezaga ko umugenzo wo kubiramya ukwiriye kubahirizwa mu bukristo bwose. TS p.741
Umwaka wa 1059 wabaye itangiriro ry’amakimbirane akaze ashingiye ku gupfa ubutegetsi bw’kirenga, hagati y’Abapapa b’i Roma n’abami b’abami b’Ubudage n’Ubutaliyani. Izo ntambara zasembuwe na Papa Nicolas wa II, ariko zirushaho gukara ku ngoma ya Papa Gerigori wa VII na Heneriko waIV. Reference
Mu mwaka w’ 1075 Papa Gerigori yatangaje ko adafite uburenganzira bwo guca uwo mwami w’abami gusa, ahubwo ko afite n’ubwo kubuza abayoboke be kumwumvira.Reference ?
Mu itangazo ry’ihame rye rya gipolitike ryo gucogoza uwo mwami, no kwerekana ubutavuguruzwa bwa Papa, Gerigori wa VII yaravuze ati:
“Papa niwe muntu umwe rukumbi ibikomangoma bipfukamira. Izina rye ni rimwe mu isi yose. Yemerewe kwimika no kwimura abami b’abami.Ntawugomba kuvuguruza iteka rye kandi niwe wenyine ushobora kuvuguruza amateka yose.Ntawugomba kumucira urubanza kandi ashobora kubohora abayoboke be kundahiro barahiriye abami badakiranuka.
Mu mwaka w’1076, abasenyeri b’Ubudage bari indahemuka za Heneriko, batangaza ko Papa Gerigori wa VII atatorewe hakurikijwe amategeko, ko batazongera kumwumvira kandi ko bamukuyeho. Mu gusubiza Papa aca umwami w’abami kandi ategeka abaturage be kutazongera kumwumvira.
Ngaya amagambo yari akubiye mu iteka ryo kumuca:
« Si kubwanjye ahubwo ni kubwa Petero igikomangoma cy’intumwa. Nahawe ubwoko bw’abakristo kugira ngo bunyumvire, kuko ububasha bwo guhambira no guhambura mu ijuru no mu isi nabuhawe n’Imana kubwo gusaba kwawe, kugirango mbukoreshe mu mwanya wawe. Kubwo gukomera kw’ ibyiringiro byawe, kubw’cyubahiro no kurengera kiriziya, kubwa Nyagasani ushobora byose, Data na Mwana na Roho Mutagatifu, kubw’ububasha n’ubutegetsi bwawe, nciye umwami w’abami “Heneriko wa IV”ku ngoma y’Ubudage n’Ubutariyani, muhora agasuzuguro no kurwanya kiriziya yawe, kuko ari iby’ukuri ko, umuntu ushakakugabanya icyubahiro cyayo, yamburwa icyubahiro yibwiraga ko afite.” (Histoire de Marcel Pacaut p. 86).
Uhereye ubwo imivurungano ikomeye isandara mu budage bwose bitewe n’iryo teka. Mu mwaka w’1077, Heneriko waIV yigira nk’uwihanye, ajya gusaba Papa imbabazi mu gihome cye i Kanosa. Aherekejwe n’abantu bake, umwami w’abami ategerereza ku muryango w’gihome cya Papa, adafite inkweto kandi yambaye imyambaro y’abicuza, ahamara iminsi itatu akubitwa n’imvura n’imbeho, kugeza ubwo gushinyiriza kwe kwemeje Papa Gerigori wa VII, amuha imbabazi.
Bidatinze, Heneriko asubira mu Budage, agezeyo arimbura abanzi be, ashyiraho Abasenyeri be. Kugira ngo atongera gucibwa ubwa kabiri, agambirira kurangizanya na Gerigori wa VII. Ateranya Abasenyeri yishyiriyeho, noneho atari ukugirango batangaze ko bakuyeho Papa, ahubwo ari ukugirango batore undi mu cyimbo cye. Hamwe n’ingabo ze, Heneriko wa IV yerekeza ibitero bye i Roma, afata igice kinini cy’umurwa, ariko ntiyashobora kwigarurira igihome cya mutagatifu Ange, aho Papa yari yahungiye. Papa Gerigori wa VII agobokwa n’aba Norma bo mu majyepfo y’Ubutaliyani baribayobowe n’umugaba wabo Robert Guiscard, bashobora kubohoza umurwa no kwirukana Heneriko wa IV, Roma.Papa Gerigori wa VII amaze kubohozwa, ava i Roma asa n’uwahungabanye ahungira i Salerne, aho yaje kugwa kuwa 25/5/1085. Ayo makimbirane yahagaritswe n’amasezerano y’i Worms yasinywe n’intumwa za Henerikowa V n’iza Papa Calixte wa II mu mwaka w’1122. (Histoire de Marcel Pacaut p. 86-88).
INTAMBARA Z’ABANYAMUSARABA (CROISADES)
1.Igitero cyambere cy’abanyamusaraba nicyo cyagize umumaro muri byose, bitewe n’umwete udasanzwe cyabyukije n’uko aricyo cyonyine cyageze ku nsinzi.Ubwo byunvikanaga ko Yelusaremu yafashwe n’abanya Turkiya(1095). Intebe y’ubupapa yateguye umushinga w’igitero cy’abanyamusaraba. Ariko kubw’impuruza z’aba Bizante zo(1095) nibwo papa Urbani 2,yacyamamaje. Azenguruka Ubufransa bwose,ateraniriza i Clermont ikoraniro ry’absenyeri n’abarwanira ku mafarashi,bafata icyemezo cyo kujya mu butaka butagatifu kandi mu kirango cy’igitero cyabo bahitamo ikimenyetso cy’umusaraba ku ntwaro zabo wanditsweho ijambo “kuruwazade”.Habanza kugenda abaturage basanzwe bari bayobowe n’umusenyeri w’i Pikardi,Pierre L’Ermite.Ariko kubwo kutagira amategeko na gahunda,ntibigeze kugera mu butaka butagatifu,ahubwo bapfuye urusorongo,bishwe n’inzara,icyokere n’abanya Turkiya. Ibikomangoma byo byari byateguye neza ingabo zabyo.Imitwe ine y’ingabo iragenda:uwa mbere wari ugizwe n’Abafransa nAbarorene,bayobowe na Godefroy de Bouillon;uwa kabiri ugizwe n’Abafransa bo hagati,Abanormandi,bayobowe na Hugues de Vermandois wari mwene se w’umwami w’Ubufransa;uwa gatatu ugizwe n’Abafransa b’amajyepfo bayobowe na Raymond de Toulouse;uwa kane ari uwa Abanormands bo mu Butariyani bayobowe na Bohemond de Sicile.Iyo mitwe uko ari ine iteranira I Constantinople.Nyuma yo kuharuhukira,berekeza muri Palestine.Mu mwaka(1097)batsindira Abanyaturkiya i Dorylee,nyuma yo kwambuka ubutayu bw’I Taurus,bafata Antiyokiya,aho nyuma baje kugarizwa n’ingabo z’umwanzi.Nyuma yo kwikura muri iryo tsimbaniro rikomeye ,berekeza i Yerusalemu,yaguye mu maboko yabo le 15/07/1099 ,kandi bakubitira inshuro ku cyambu cya Ascalon,ingabo z’umwanzi zari zivuye mw’Egiputa zitabaye.Ingabo z’abanyamusalaba zari zigeze ku nsinzi. Histoire de Marcel Pacaut p73-75
Ibyo bikangurira ingabo z’Abayisilamu kwisuganya, bayobowe na Mahometan de Mossoul, bigarurira Edesse ku wa 28/11/1144. Yerusalemu itabaza Uburayi bw’ i burengerazuba. Papa Eugene wa II,ategura igitero cya kabiri cy’abanyamusaraba ,cyamamazwa n’umusenyeri witwa Bernard de Clairvaux mu mwaka w’1147. kiyoborwa n’umwami w’abami w’Ubudage Conrad wa III afatanije n’umwami w’Ubufaransa ,Ludoviko wa VII, ariko kubwo kutumvikana kwabo ntibashobora gutsinda ingabo z’Abayisilamu.
Abayislamu barushaho kugwiza imbaraga. Bayobowe n’umugaba wabo Saladin Yusufu, bashobora kwigarurira imijyi yari igize ubwami bw’i Yerusalemu ariyo :Alep, Hamah n’ i Damasiko. Ibintu birushaho kuba bibi muri Palestine. Mu mwaka w’1187 ,umugaba w’ Abayislamu Saladin,atsindira umwami w’abanyamusaraba mu rugamba rw’i Tiberiade,kuwa 4/7/1187,Yerusalemu isubira mu maboko y’Abayislamu.(Histoire de Marcel Pacaut p. 76-77).
Papa clement III afite agahinda kenshi,agaba igitero cya gatatu cy’abanyamusaraba. Kiyoborwa n’umwami w’abami b’Ubudage Frederic Barberousse,uw’Ubufaransa Philipe Auguste n’uw’Ubwongereza Richard Coeur de lion.Iki gitero cyiringizaga abanyamusaraba intsinzi,ariko nabo ntibashobora kubohoza Yerusalemu mu maboko y’Abayislamu. (Histoire de Marcel Pacaut p.77).
Mu mwaka w’1202,Papa Innocent wa III,agaba igitero cya kane cy’abanyamusaraba, kiyoborwa na Boniface II de Montferrat na Bodouin IX de Flandre,ariko bateshwa umugambi n’Abavantiriye (venitien), aho kujya i Yerusalemu bajya i Constantinople,aho bahanze ubwami bw’Abalatini, bwabayeho kugeza mu mwakaw’1261.(Histoire de Marcel Pacaut p.154-155, Dictionnaire Encyclopedique pour Tous p.1279)
Mu mwaka w’ 1217-1221,Papa Honorius,agaba igitero cya gatanu cy’abanyamusaraba ; kiyoborwa n’umwami wa Hongrie André II,afatanyije na Jean de Brienne,ariko ntibashobora gutsinda aba Sarasins bo mu Egiputa.
Papa Gerigori wa IX (1228-1229), agaba igitero cya gatandatu cy’abanyamusaraba ,kiyoborwa n’umwami w’abami w’Ubudage Frederic II,ariko aho kurwanya Abayislamu ,akorana nabo imishyikirano yabahesheje kwigarurira indi mijyi.Ni cyo gituma bivugwa ko Papa yamufungiye amasakaramentu.
Papa Innocent wa IV (1248-1254), agaba igitero cya karindwi cy’abanyamusaraba, kiyoborwa n’umwami w’Ubufaransa Ludoviko IX,ashobora kwambura aba Sarasins bo mu Egiputa umujyi wa Damiette mu mwaka w’1249,ariko bidatinze atsindirwa mu rugamba rw’ Matsurahi bamugira imfungwa,arekurwa atanze Damiette ho incungu y’ubugingo bwe.
Uwo mwami Ludoviko wa IX,yaguye i Carithage kuwa 25/8/1270,agabye igitero cya munani cy’abanyamusaraba. Nicyo cyatumwe ubupapa bumushyira mu batagatifu.(Histoire de Marcel Pacaut p.156-158,Dictionnaire Encyclopedique pour Tous p.1279)
NB : Ngibyo ibitero by’abanyamusaraba ;Abapapa b’i Roma,no ku bisubiza ku ruhande rw’abakuru b’Abayislamu ni n’ikinyuranyo cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’uwavuze ko ataje kurimbura abantu ahubwo ko yaje ku. Luka 9:54-5
Ariko se “Abakobwa bamaraya ukomeye uhetswe n’inyamaswa” bo ni bande? Ubuhanuzi buraduha igisubizo.
Babuloni ikomeye yiswe nyina w’abamaraya ( Ibyahishuwe 17:15). Abakobwa ba babuloni mu by’ukuri, bagereranya amatorero atandukanye ya giprotestanti, yavutse atavuga rumwe n’itorero Gatolika ry’i Roma, ariko akizirika kubihimbano byaryo no kumigenzo yaryo kandi yabambye ukuri no kwemerwa n’Imana, kimwe naryo, akihuza n’isi agendereye inyungu zayo. (TS 413)
DORE UKO AYO MATORERO YAGIYE AVUKA
Bitewe n’ impaka ndende zari hagati y’abayobozi bakuru mu by’iyobokamana (theologists) b’i Byzance n’ab’ i Roma kandi inshuro nyinshi abapapa b’i Roma baciraho iteka abayobozi bakuru mu by’iyobokamana b’i Byzance, umukurambere akaba n’umukuru w’itorero ry’i Byzance “Michel Cellulaire”, mu mwaka w’1054, yatangaje kumugaragaro ko atazongera kumvira Papa kandi ko atandukanye burundu n’ubugatolika bw’ Roma. Ibyo nibyo byitwa “ukwitandukanya gukomeye kuburasirazuba” (Grand schisme d’orient) ari na ko kwabaye inkomoko yo kuvuka kw’ amatorero ya gikristo y’Abaorutodogisi (orthodoxe).” (Histoire de Marcel Pacaut p.84).
Kubw’ amakimbirane akaze yo gupfa ubutegetsi bw’kirenga yari hagati ya Papa Clement VII n’umwami w’Ubwongereza, Heneriko VIII,mu mwaka w’1534, Heneriko yatangaje kumugaragaro ko acanye umubano na Papa Clement VII, ko atandukanye burundu n’itorero Gatolika ry’i Roma kandi ko ari we mukuru w’itorero ry’igihugu cye.
Ibyo nibyo byabyaye itorero rya Leta y’Ubwongereza, rizwi ku izina ry’itorero ry’Abangilikani muri iki gihe.
Mu mwaka w’1555, havutse idini ry’Abaruteriyene (Lutherienne) rikomoka ku mugorozi w’Umudage Martin Luther.
Mu mwakaw’1564, havuka idini ry’Abaperesibiteriyene (Presbytherienne), rikomoka ku mugorozi w’Umufaransa Jean Calvin. Si uko umugambi wabo bagorozi wari uwo guhanga amadini, ahubwo byakozwe n’ababakomotseho nyuma y’urupfu rwabo (TS 415).
Mu mwaka w’1611, havutse idini ry’Ababatisita (Baptiste), rikomoka kuri Thomas Helwys w’ Londre. (Memo Larousse p.332).
Mu mwaka (1623 -1630) Abaporotesita bazwi ku izina ry’Abapurutansi (Puritins), bambutse inyanja ya Atlantika, bacitse akarengane k’abami b’Uburayi bw’burengerazuba no kutababarira kw’ abakuru b’itorero ry’i Roma, bahungira ku mugabane wa Amerika. (TS p.313, 478).
Mu mwaka w’ 1740, havutse idini ry’Abametodisite(Methodiste) rikomoka ku mugorozi w’Umwongereza Jean Wesley. Reference ?
Mu mwaka w’ 1844, kumusozo w’myaka 2300 ivugwa muri Daniel 8:14, havutse itorero ry’Abadivantisiti (Abadventiste) b’umunsi wa 7, ribyawe n’ibibwirizwa by’umugorozi William Miller.
Mu mwaka w’1865, havutse idini ryitwa “Ingabo z’Agakiza”(Armée du Salut), rishinzwe n’umwongereza William Booth. (Memo Larousse p.332).
Mu mwaka w’1875, havutse idini ry’ Abayehova, rishinzwe n’umunyamerika Charles Taze Rusell; idini rikomoka mu kugwa kw’abari bategereje ukugaruka kwa Yesu mu mwaka w’1844. Yesu ataje muri uwo mwaka, benshi basubiye mu matorero atandukanye ya giporotesitanti bari baravuyemo, abandi bagwa mu isi, bazinukwa iby’Imana.
Muribo harimo Charles Taze Rusell wahagurutse mu mwaka wavuzwe haruguru, abwira bagenzi be ko Yehova yamuhaye ubutumwa agomba kubagezaho, bw’uko nta kugaruka kwa Yesu no kujya mu ijuru kw’abamutegereje bizabaho, ahubwo ko abanyabyaha bazarimbuka, abemeye ubutumwa bwe bose bakaragwa isi.Abari barahebye ibyiringiro byo kugaruka kwa Yesu barabyemera.Uhereye ubwo idini ry’Abayehova riravuka. (Les Temoins de Jehovah p. Memo Larousse p.332).
Kuwa 31/12/1900, havutse idini ry’Abapentikote rishinzwe n’uwitwa Charles Parham na Agnès Ozman. Uwo niwe wafashwe n’imyuka bwa mbere, avuga indimi zitumvikana, zaje kwemezwa na bagenzi be ko ari nk’izo ku munsi wa Pantekote. Ariko ntabwo bari bazi ko iyisi yacu yari yinjiye mugihe gikomeye cyo gukora kw’myuka mibi, izwi ku izina rya “Spiritisme moderne” imaze kwigarurira amadini yose ya gikristo muri iki gihe.
Bimaze kugaragara ko iyobokamana ari ubucuruzi buhesha banyiraryo icyubahiro n’ubukire, barwiyemeza mirimo baravuka, bahanga utudini tw’ubucuricuri dutandukanye.
Nguko uko iyobokamana ryahindutse babuloni, izina risobanura urudubi rw’nyigisho ziyobye,amadini asigara ameze nk’aharindirwa imyuka mibi, n’ibisiga bihumanye kandi byangwa. (Ibyah.18:1-2).
Ibisiga bihumanye kandi byangwa bigereranya abahanuzi b’ibinyoma bigisha ibihuje n’irari ry’abantu babihamirishije gukora ibimenyetso n’ibitangaza. Matayo 24:24-26, TS 656
URWIYUNGE RW’AMADINI.
Byari byarahanuwe ko mu minsi y’imperuka, amadini yose azihuriza hamwe akarema igishushanyo cy’inyamaswa(Ibyahishuwe 13:11-18). Ubu buhanuzi nabwo bwasohoye inyuguti kuyindi. Amasezerano y’i Latran yo mu mwaka w’1929, amaze gukomorera ubupapa gusubira kurubuga rw’genamigambi( politique) mpuzamahanga, bwatangiye umurimo wabwo wo kwigarurira ibihugu bunyuriye mu ishami ryabwo rya gipolitike no kwigarurira amadini bunyuriye mu ishami ryabwo ry’iyobokamana.
Ibyo bihamywa neza n’ingendo bwagiriye mu bihugu byateye imbere no muri O.N.U, kimwe na Concile ya kabiri y’i Vatikani yo mu mwaka w’1962. Isi yose izi ko umwe mu migambi y’iyo Concile, wari uwo kugarura amatorero yose ya gikristo munsi y’ubuyobozi bw’itorero ry’i Roma akumvira Papa.
Aho niho Papa YohaniXXIII, yararikiye abakristo bose batari abagatolika, gukora ibishoboka byose kugira ngo bagere kubumwe bwo kwizera bubagarura i Roma. (Demain Apocalypse repond p. 225-226).
Bwa mbere mu mateka y’itorero Gatolika ry’i Roma, itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 ryari ryohereje intumwa zaryo enye muri iyo nama nk’indorerezi.
Mu mwaka w’1969,umuyobozi mukuru mu by’iyobokamana (theorogist) w’itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7Samwel Bacchiocchi yabaye umuntu wa mbere wemerewe kwiga muri kaminuza ya gipapa izwi ku izina rya “Univerisité Pontificale Gregorienne”.
Aho niho Papa Paul VI, yamuhereye impamyabumenyi y’ikirenga (Phd[doctorat]) mu by’amateka y’itorero mu ishimwe rikomeyemu mwaka w’1974.
Mu mwaka w’1846, Umugorozi Charles Beecher yari yaravuze ijambo rikomeye ry’ ubuhanuzi ati: “Urugaga rw’abagabura b’amatorero ya giporotesitanti ntiruri munsi yo kunama imbere y’icyubahiro cy’ umuntu gusa, ahubwo runapfukamye imbere y’imbaraga y’ubuhakanyi. Mbese siko byagenze i Roma?Ntitugenda dusubira mu mateka yayo?Bidatinze imbere yacu tuzabona iki?Inama mpuzamadini nshya!Ihuriro ry’amadini yo mu isi! Amasezerano y’ivugabutumwa n’indangakwemera imwe ku isi”. Ibyo nibimara kubaho hazaba hasigaye intambwe imwe gusa ariyo gukoresha agahato (TS p. 481-482).
Igitabo (Memo Larousse p.331) cyerura gusohora neza k’ubwo buhanuzi kigira kiti: « Urwiyunge rw’amadini nk’igikorwa kigamije ubumwe bw’abakristo, rwatangiriye mu matorero ya Giprotestante uhereye mu kinyejana (sciècle) dusize inyuma. Rwabyawe n’igitekerezo cyo guhura kw’amadini adahuje imyizerere, kwashyizeho “Amasezerano mpuzamahanga y’ivugabutumwa”, azwi ku izina rya “Alliance Evangelique Universaire”. Intambwe y’ingenzi yatewe ubwo bahuriraga mu nama mpuzamadini yabereye Edimburg mumwaka w’1910. Ubwo bashyiragaho “itegekonshinga ry’ukwemera” ari na ryo ryabaye inkomoko y’inama mpuza madini, yateraniye bwa mbere “Amsterdam” kuwa 23/8/1948, izwi ku izina rya “Conseille Oeucumemique des eglises”.
Inama nk’iyo n’ubundi yongeye guteraniramu gihugu cya Suede ahitwa “Upsal” mu mwaka w’1968, ihuje amatorero 235. Aho niho ubupapa bwatangirije umushinga wo kwandika Bibiliya nshya mpuza matorero, izwi ku izina rya BIBLIYA IJAMBO RY’IMANA, imenyerewe ku ruhimbi rw’itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa7 muri iki gihe.
Mu mwaka w’1975, iyo nama mpuzamatorero yateraniye i Naïrobi muri Kenya, ihuje amatorero 285.
Mu mwaka w’1983, iteranira i Vacouver muri Colombie, ihuje amatorero 301.
Mu mwaka w’1991, yateraniye i Camberra muri Australie, ihuje amatorero 317.
Mu mwaka w’1993 amadini yose yo mu isi, yahuriye i Chicago muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ashyigikiwe na O.N.U na Vatikani, ashyiraho inteko rusange y’amadini ku isi, izwi ku izina rya “Congre Mondiale des eglises”.
Mu mwaka w’1998, inama mpuzamatorero yateraniye i Harare muri Zimbabwe, ihuje amatorero 339.
Ku wa 23/1/2005 iteranira i Kigali mu Rwanda. Aho ni ho itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa 7, rifatanye mu biganza n’itorero Gatolika n’andi matorero ya Giprotestante, yasohoreye kumugaragaro Bibiliya Ijambo ry’Imana nk’indangakwemera mpuzamadini. Ibyo nibyo byitwa “Guhumeka kw’igishushanyo cy’inyamaswa” byari byaravuzwe mu buhanuzi. Ibyahishuwe 13:14.
Bidatinze imbere yacu tugiye kubona iki? Iteka rya Leta zunze ubumwe z’Amerika, rihatira abantu kuruhuka ku wambere w’sabato(Dimanche), ari na bwoigihe kizaba kigeze ngo igishushanyo cy’inyamaswa (urwiyunge rw’amadini) cyicishe abatakiramya bose. (Ibyah.13:15, Temoignage vol.2 p. 179, TS p. 657).
KUGWA KU ITORERO RY’ABADIVANTISTE B’UMUNSI WA 7, N’IJYAMBERE RY’UBUGOROZI BUHERUKA BUKOMOKA MURI AFURIKA.
Bisanzwe bizwi ko itorero ry’Abadivantisite ryahagurutse mu mwaka wa 1844 bahagarukiye ku mugabane wa Amerika kandi bahagurukijwe n’Imana kugira ngo baburire abari mu isi mu minsi ya nyuma, no kubereka ubuhungiro nyakuri. Iki gitabo cyerekana neza imvo n’imvano y’iryo Torero, uko ryaguye mu iterambere ryaryo, n’amagambo akomeye umuhanuzikazi waryo ( Ellen G. White) yakoresheje yerekana uko rizashyirwa ku ruhande, rigasimburwa n’abantu batazashidikanya kurisohokamo, bagatanga umuburo uheruka Imana yageneye isi, badakoreye munsi y’indongozi yaryo.
INKOMOKO Y’ITORERO RY’ABADIVANTISITE B’UMUNSI WA KARINDWI.
Hakurikijwe ubuhanuzi bwa Bibiliya, Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, ryagombaga kuvuka ku iherezo ry’imyaka ibihumbi bibiri na Magana atatu, ivugwa mu buhanuzi. Danyeli 8:14.; Iryo torero ryabyawe n’itsinda ry’ababwiriza b’Abagorozi, bari batagifitiwe icyizere kandi barahawe akato n’andi matorero yariho icyo gihe. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igihugu kiri ku mugabane w’Amerika, hagati ya Kanada na Mexique, n’inyanja ya Atrantika na Pasifika; aho niho havutse intwari z’abagorozi, zakomotsweho n’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi uhereye mu mwaka 1844.
Mu buhanuzi bw’itorero rya Kirisito mu bihe birindwi by’amateka y’iyi si yacu, Umwami Yesu yari yarerekanye ishusho y’itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi agira ati: “ wandikire Malayika w’Itorero ry’i Lawodokiya, uti “ uwiyita Amen, umugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye, aravuga aya magambo ati: nzi imirimo yawe, y’uko udakonje kandi ntuire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero, kuko uri akazuyaze, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe, ntacyo nkennye, utazi y’uko uri umutindi wo kubabarirwa kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa. Dore, ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganijwe mu ruganda, ubone kuba umutunzi; kandi ungureho n’imyenda yera, kugira ngo wambare, isoni zubwambure bwawe butagaragara; kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe, kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano; nuko rero, gira umwete, wihane. Dore, mpagaze ku rugi, ndakomanda. Umuntu niyumva ijwi ryanjye, agakingura urugi, nzinjira iwe, dusangire. Unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye. Ufite ugutwi, niyumve ibyo umwuka abwira Amatorero (ibyahishuwe3:14-22).
Ikirego gikomeye, Umwami Yesu, arega ubuyobozi bw’Itorero ry’i Lawodokiya, muri ubu buhanuzi bukomeye bwa Bibiliya, cyari cyerekejwe ku itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, ryagombaga kuvuka mu gihe cya karindwi, ari nacyo gihe giheruka amateka y’isi hakurikijwe ubuhanuzi. Ahitanije indoro ye ya gihanuzi mu binyejana byinshi, Umukiza yabonye ko iryo Torero rizabaho mu isi, “ari akazuyaze” rikomatanyije iyobokamana n’iby’isi, kandi ribuze ibintu bitatu by’ingenzi bikurikira:
“Izahabu yatunganirijwe mu ruganda” igereranya “kwizera gukorera murukundo”.
“Imyenda yera” igereranya “gukiranuka kwa Kristo” bigasobanura “imirimo yo gukiranuka y’abera”.
’”Umuti wo gusiga ku maso” ugereranya “ubuhanga bw’Umwuka Wera”. Temoignage pour l’Eglise p ?
Mu buhanuzi bw’iki gice cya gatatu cy’Ibyahishuwe, Umwami Yesu yerekanye neza ko Itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi, rizabaho ari Itorero ryibwira ko “rikize, ritunze, kandi ritunganiwe, ritazi ko ari itorero ry’iritindi ryo kubabarirwa, ry’irikene, rihumye kandi ryambaye ubusa”.
Ijambo Umugabo wo guhamya kandi ukiranuka avuga ngo “ dore, ndakugira inama”, n’igisubizo cy’ubuyobozi bw’Itorero ry’i Lawodokiya ngo “ntacyo nkennye, ndatunze, kandi ndatunganiwe,” birerekana ikinyuranyo gikomeye, kiri hagati y’ubushake bwa Kristo n’icyerekezo cy’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri rusange
Yerekeje kuri ibyo, Ellen G White yavuze ijambo rikomeye ry’ubuhanuzi agira ati “inama ya Kristo, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka agira Itorero ry’i Lawodokiya, izigirira amaherezo meza mu mutima w’uzayakira; kandi izamutera gushyira gahunda hejuru no kwerekana ukuri gutunganye. Bamwe ntibazayemera, ahubwo bazahaguruka bayirwanye, kandi ibyo ni byo bizatera inyeganyega hagati mu bwoko bw’Imana. Inyandiko z’ibanze urup. 270.
Mu mwa 1873, Ellen G White yavuze ijambo rikomeye ku itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi, agira ati “ubutumwa ku buyobozi bw’Itorero ry’i Lawodokiya, ni ikirego giteye ubwoba ku bwoko bw’Imana muri iki gihe.
“Wandikire Malayika w’Itorero ry’i Lawodokiya, uti “ uwiyita Amen, umugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye, aravuga aya magambo ati: nzi imirimo yawe, y’uko udakonje kandi ntuire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize! Nuko rero, kuko uri akazuyaze, udakonje ntubire, ngiye kukuruka. Kuko uvuga uti ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe, ntacyo nkennye, utazi y’uko uri umutindi wo kubabarirwa kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa “Ibyahishuwe 3:14-17
Aha, Imana yashakaga kwerekana ko ubutumwa bw’umuburo abagaragu bayo, bagomba gushyira ubwoko bwayo, atari ubutumwa bw’amahoro n’umutekano. Ubutumwa ku Banyalawodokiya, burerekana ko ubwoko bw’Imana bwibereye mu mutekano w’umubiri.
Abanyalawodokiya mu binezeza byabo, biyumvisha kandi bakizera ko bageze ku rugero rwo hejuru mu by’umwuka. “Kuko uvuga uti ndatunze ndatunganiwe, ntacyo nkennye, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, uri umukene w’impumyi ndetse wambaye ubusa” mbega kwibeshya guteye ubwoba! Kwizera ukomeje ko byose bigenda neza kandi uri mu nzira mbi! Ubutumwa bw’umuhamya ukiranuka butungura ubwoko bw’Imana muri iyo nyifato iteye agahinda, ariko itorero ryo, ntabwo rizi inyifato ibabaje ririmo mu maso y’Imana.
Mu gihe ryigamba ko ryageze ku rwego rwo hejuru mu by’umwuka, umuhamya w’ukuri, akuraho umutekano waryo, arimenyesha imiterere yaryo nyakuri, y’ubutindi n’ubuhumyi mu by’umwuka.
Icyo kirego kigaragara kandi gikomeye, ntikigomba kuba ikirego gipfuye, kuko gitangwa n’umuhamya ukiranuka. Ku bantu biyunvamo umutekano w’ibyumwuka kandi bakizera ko ari abakire mu by’ubumenyi, birakomeye kugira ngo bemere ubutumwa buvuga amakosa yabo no kubereka inyifato yabo y’ubutindi bw’ibyumwuka. Ellen G White (1873), “Temoignage vol.I” Pp.374-375
Nk’uko twamaze kubibona mu isubi ibanza, Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, bahagurukijwe no gusohora kw’ibimeyetso byo kugaruka kwa Yesu, byaranze umusozo w’ubuhanuzi bw’imyaka ibihumbi bibiri na Magana atatu, ku mugabane wa Amerika. Batangira bitwaga Abadivantisite b’umunsi wa mbere, kubera ko bari bataramenya umucyo w’Isabato ya Bibiliya. Babyawe n’ibibwirizwa by’umugorozi w’Umunyamerika William Miller, byari bishingiye ku buhanuzi bwo kugaruka kwa Yesu. Danyeli 12: 11-12, 8:14; Matayo 24:29.
Ibibwirizwa by’uwo mugorozi ukomeye, wari warasohotse mu idini y;Ababatisita, ni byo byateye umukobwa w’intwari Ellen Harumoni gusohoka mu idini y’Abametodisite, na we yifatanya n’abari bategereje kugaruka kwa Yesu byukuri. Ellen G white, “premiers écrits Pp11. Icyo gihe abo Bagorozi b’Abanyamerika, babwirizaga ubutumwa bwa Malayika wa mbere, bwararikiraga abantu “kubaha Imana no kuyihimbaza, kandi bubamenyesha ko “igihe cy’urubanza gisohoye”.Ibyahishuwe 14:6-7
Mu mwaka 1844, Abadivantisite b’umunsi wa mbere batangaje ubutumwa bwa Malayika wa kabiri, bwerekanaga kugwa kw’amadini ya giporotesitanti yari amaze kwanga ubutumwa bwa Malayika wa mbere, ubutumwa bwari bugendereye kuyatandukanya n’ibyangiza by’isi. Hakurikijwe igitabo cy’intambara ikomeye, “iyo Amadini ya giporotesitanti aza kwemera ubugorozi bwari buhuje n’amakene y’icyo gihe, aba yarakuye muri yo ibyaha byayatandukanyaga n’ijuru. Iyo yakirira ubwo butumwa mu kuri kwabwo, akicisha bugufi imbere y’Imana, kandi akitegura kuzahagarara imbere yayo, umwuka n’imbaraga yo mu ijuru aba yarigaragarije hagati muri yo. Aba yaragarutse ku bumwe, bwo kwizera n’urukundo byo mu gihe cy’intumwa, ubwo abizera “bahuzaga umutima n’inama” “bakamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga”, kandi “uko bukeye bukira, umwami Imana ikabongerera abakizwa” ibyakozwe n’intumwa 4:31-32, 2:47. Ellen G White (1911), “ La Tragédies des Siècles” Pp 409.
Ariko Ayo matorero yanze ubutumwa bw’ubugorozi buba bwarayabereye umuti, akomeza kugwa mu mwijima w’icuraburindi n’ubuhakanyi bw’iby’umwuka muri rusange. Maze Abagorozi batangaje kugwa kwayo matorero mu 1844, abantu bagera ku bihumbi mirongo itanu, basohoka muri yo matorero yaguye kandi yimuye Imana. Intambarikomeye nto p(igitabo)
Nk’uko bisobanurwa na Ellen G White, mu gitabo cy’inyandiko z’ibanze, ku wa; 22/10/1844, Abadivantisite bagera ku bihumbi mirongo itanu bari bategereje Yesu ku misozi. Hanyuma Yesu atagarutse kuri iyo tariki, bagwa mu kayubi no gucika intege gukomeye. Bamwe barataha basubira mu madini bari baravuyemo, abandi bagera kubihumbi mirongo itatu, bagwa mu bwaka bwo kwibwira ko ubuhanuzi bw’imyaka 2300, butasohoye mu 1844, maze iherezo ry’iyo myaka barishyira mu gihe kizaza. Bakomeza gishyiraho amatariki, yose akaba ibinyoma, kugeza ubwo baje gucagagurikamo uduce dufite imyizerere itandukanye twaje kuzimra. Igice cyakomeje kubaho imyaka itagera ku ijana, ni cyo cyakomeje kwitwa itorero rya gikristo ritegereje. Abo nibo, akenshi mu nyandiko zibanze bitwa “Abadivantiste b’umunsi wa mbere” cyangwa “Abadivantiste ku izina”. Premiers écrits Pp XVI-XVII.
Ariko ikidushishikaje by’umwihariko muri iyi nyandiko yacu, ni itsinda ry’abantu mirongo itanu, bakomeje kwizera kwabo, no guhamya ko ubuhanuzi bw’imyaka 2300, bwasohoye tariki 22 y’ukwacumi 1844. Abari bagize iryo tsinda, ni bo bahawe umucyo w’isabato n’ubuturo bwera uvuye mu ijuru wo kumurikira inzira yabo. Bose ntibari batuye hamwe, ahubwo bari batataniye hirya no hino, aho bari bagize udutsinda duto mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abo nibo biswe abasigaye mu mucyo w’ukuri, bamwe bamaze gusubira mu madini bari baravuyemo, abandi bamaze kugwa mu mwijima wo gutakaza ibyiringiro byo kugaruka kwa Yesu. Iryo tsinda ry“Abasigaye” biziritse ku kuri bari baratangiranye, ni naryo nyuma ryaje no kwitwa “Abadivantisite b’umunsi wa karindwi.” Premiers écrits PP XVII.
Dore uko byagenze. Umwami Yesu atage kuwa 22 z’ukwa cumi 1844, nkuko babitekerezaga, mu gitondo kare, Hiramu Edisoni, wari uyoboye Abadivantiste bo mu gace ka New York aho yari atuye, we na bagenzi be bagiye gusengera mu nzu y’ikigega, bemezwa ko umucyo wagombaga kuzaboneka. Hanyuma yaho ubwo Edisoni n’inshuti ze banyuraga mu murima w’ibigori, bagiye gusura bagenzi babo, yunva ukuboko kumukoze ku rutugu, yubura amso nkubonye iyerekwa, abona ijuru rikinguye na Kristo mu buturo bwera bwo mu ijuru yinjira ahera cyane, kugira ngo atangire igice cya nyuma cy’umurimo we. Amenya ko Yesu, atasohotse ahera aje kwejesha isi umuriro nkuko Abadivantise babitekerezaga. Nuko kwigana Bibiliya ubwitonzi kwa Edisoni na bagenzi be, guhita guhishura ko ubuturo bwagombaga kwezwa ku iherezo ry’iminsi 2300, atari iyi si, ahubwo ko bwari ubuturo bwera bwo mu ijuru, aho Kristo adukorera umurimo w’ahera cyane. Uwo murimo w’ubuhuza w’Umukiza, wari igisubizo cy’ighe cy’urubanza ruvugwa mu butumwa bwa marayika wa mbere. Ibyahishuwe 14:6-7
Igihe Edisoni na bagenzi be bari bagikurikiranye ibyo kwiga ibyo, iryo tsinda n’umurimo waryo, bitazwi na bagenzi babo, Elina Harumoni ari Prtland mu ntara ya Maine, yahawe iyerekwa, abona Kristo yaravuye ahera yinjira ahera cyane h’ubuturo bwera bwo mu ijuru ku iherezo ry’iminsi 2300. Iryo yerekwa rivugwa mu gitabo cy’Inyandiko z’ibanze P 45-55.
Gusobanukirwa n’umurimo wa Kristo mu buturo bwera bwo mw’ijuru, byabaye urufunguzo rwo guhishura ubwiru bwo gucika integer gukomeye kw’abari bategereje Yesu 1844. Byabagaragariye neza ko ubuhanuzi buga iby’igihe cy’urubanza, aribwo bwasohojwe n’ibyabaye muri uwo mwaka w’1844, kandi ko hari umurimo wagombaga gukorerwa ahera cyane ho mu buturo bwera bwo mu ijuru mbere yuko Kristo agaruka hano ku isi.
Ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri bwari bumaze kunvikana, mu iyamamazwa ry’ubutumwa bw’abadivantiste b’umunsi wa mbere. Noneho ubutumwa bwa marayika wa gatatu, butangiye kuvugwa, itsinda ry “Abasigaye” risobanukirwa n’ukuri kw’isabato ya bibiliya.
Mu gihe tuvuga inkomoko yo gukomeza isabato mubadivantiste ba mbere, dutekereza itorero rito ry’i Washingitoni, hagati mu ntara ya New Hampshire. Abizera b’iryo torero bari abizera nyakuri, nibo babaye Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ba mbere. Umukuru w’iryo torero rito, Frederick Wheeler, ahita yemera isabato kandi niwe wabaye umupasitoro wa mbere w’umudivantiste wafashe uwo mwanzuro.
Undi mugabura, T.M Preble, wari utuye muri iyo ntara, nawe yemeye uko kuri, yandika ikinyamakuru cya kidivantiste cyitwa “the hope of Israel”(ibyiringiro bya Isirayeli) cyo mu kwezi kwa kabiri 1845, kugira ngo yerekane inshingano yo gukomeza itegeko rya kane. Joseph Bates, umukuru w’itorero ry’abadivantiste wubahwaga wari utuye I Fair Haver(Massachusetts) yasomye icyo kinyamakuru aremezwa. Hanyuma Bates ajya Washingitoni (New Hampshire) kwigana n’abadivantiste uko kuri kwari guhishutse vuba. Asubira iwe yemejwe kuruta mbere kandi afite umugambi wo kwandika agatabo gasobanura inshingano yo gukomeza iryo tegeko. Mu kwezi kwa munane 1846, asohora agatabo k’impapuro 64. Agatabo kamwe muri two kagera mu maboko ya Jemes na Ellen White igihe bari hafi yo gushyingiranwa kwabo, mu iherezo ry’ukwezi kwa munane 1846. Bamaze kwemezwa n’ibihamya by’ibyanditswe muri ako gatabo, James na Ellen White, bemera ukuri kw’isabato batangira kuyikomeza.
Dore ibyo Ellen White avuga kuri iyo ngingo: “Mu muhindo w’umwaka 1846, twatangiye kuruhuka isabato yo muri Bibiliya no kuyigisha nokuyirwanirira.” (Testimonies V1 p-75)
James na Ellen White bemejwe gusa n’ibihamya byo mu byanditswe, imitima yabo yari yarayobowe kuri ibyo bihamya n’agatabo ka Batesi. Isabato ya mbere y’ukwa kane, amaze amezi arindwi atangiye gukomeza isabato no kuyigisha, Mme White ahabwa iyerekwa ari I Tospham (Maine). Muri iryo yerekwa abona agaciro k’uwo munsi w’ikiruhuko. Abona ibisate by’amabuye byanditsweho amategeko mu isanduku yo mu buturo bwera bwo mu ijuru n’ umucyo wari ugose itegeko rya kane.(reba inyandiko z’ibanze P 32-35, niho iryo yerekwa ryavuzwe.) iryo yerekwa ryashimangiraga inyifato bagize bamaze kwiga ijambo ry’Imana; kubyerekeranye no gukomeza isabato. Ajyanywe mu iyerekwa rya gihanuzi ku iherezo ry’ibihe, Ellen White yeretswe ko isabato izaba ukuri gukomeye abantu bazemera cyangwa bakakwanga, kandi ko bazaba basabwa gukorera Imana cyangwa gukorera imbaraga y’ubuhakanyi. Avuga ibyinararibonye ye bwite mu mwaka w’1874, yarandite ati: “Nizeye ukuri kw’isabato ntarakubwirwa mu iyerekwa. Nyuma y’amezi ntangiye gukomeza umunsi wa karindwi, nibwo neretswe agaciro kawo, n’umwanya ngomba gufata mu butumwa bwa mariyka wa gatatu.
Abagize iryo tsinda ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, barangwaga no guhura kenshi, gusenga, kwiyiriza ubusa no kwigira hamwe ijambo ry’Imana. Mu mwaka wi 1848, bahuriye mu materaniro inshuro eshanu. Joseph Bates intumwa y’isabato, akavuga iby’inshingano yo gukomeza uwo munsi wera, Hiram Edisoni akavuga iby’ubuturo bwera, James White wari waramaze igihe kirekire yiga ubuhanuzi kandi yita ku bimenyetso byagombaga kubaho mbere yo kugaruka kwa Yesu, akabivuga. Muri ayo materaniro, imfatiro zo kwizera kwakidivantiste zashyizwe ahabona. Yerekeje kuri izo mfatiro, Ellen White yaranditse ati: “Hariho benshi muri twe batazi gukomera k’urufatiro rushyizweho kwizera kwacu. Umugabo wanjye na mwene data Bates, umukambwe Sitefano Pierce, mwene data Hiram Edison n’abandi bene data b’abanyakuri b’imfura bari mubacokomboye ijambo ry’Imana bashakamo ukuri, umwaka w’ 1844 umaze guhita. Nahuraga nabo tugasengera hamwe kandi tukigira hamwe dufite umwete. Akenshi twatandukanaga n’ijoro cyane. Bene data bahuzwaga no kwiga Bibiliya kugira ngo bayisobanukirwe neza no kugirango bitegire kuyibwirizanya imbaraga, kandi iyo babaga bageze aho badashobora kugira icyo bakora, Umwuka w’Uwiteka yanzagaho, nkajyanwa mu iyerekwa maze ngahabwa ubusobanuro buhagije bw’amasomo twabaga twize n’uburyo bwo kuyigishanya imbaraga.
Uko niko hashyizweho imfatiro z’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, binyuze mu kwigana umwwete ijambo ry’Imana. Ubwo imbaraga za bene data zabaga zishize, Ellen White yahabwaga umucyo wabasobanuriraga ibiruhije, ukanabakingurira inzira yo ku bindi. Amayerekwa yashimangiraga ukuri kw’imyanzuro babaga bagezeho kandi impano y’ubuhanuzi igakosora amafuti no gushimangira ukuri. ”. Premiers écrits pxx-xxii
INDONGOZI Y’ITORERO RY’ABADIVANTISTE B’UMUNSI WA KARINDWI MU ITANGIRIRO RYABO.
Muri gahunda y’Imana, Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, ryagombaga kuba itorero ryumwihariko mu isi, rifite Bibiliya nk’ndongozi yaryo.
“Mu giterane cyabereye i Battle-Creek, mu mwaka w’1861, James White yaravuze ati: “Bibiliya niyo ndongozi yacu. Twaga ikintu cyose gisa n’indongozi ya kimuntu. Dufata Bibiliya n’impano z’Umwuka w’ubuhanuzi nk’urufatiro rwo kwizera n’ibyo Imana ishaka kutwigisha byose. Nuko rero turwanya ishyirwaho ry’indongozi. Bibiliya, Bibiliya yonyine niyo igomba kuba indongozi yacu n’icyungo kiduhuza. Ayo magambo akomeye, arerekana ko Abadivantiste ba mbere, bari abanzi b’indongozi, kandi ko tudakwiriye kugereranya abadivantiste bo muri iki gihe, n’Abadivantiste bo mu gihe cya ba games White. Ellen White et Le Dons de l’Esprits de Propheties p112-113 Histoire de l’eglise Advantiste du 7 jour p 18
IKORANIRO RUSANGE RY’ABADIVANTISTE BA MBERE
Kwinjira mu mijyi minini, kwabaye intambwe y’ingenzi mu murimo wa ba Miller. Ntabwo kwatumye ubutumwa bumenyekana mu mijyi minini gusa, ahubwo kwanakanguye intekerezo z’abandi bagabura benshi. Niba bamwe barifatanyaga na Miller, abandi babaga bafite amatsiko yo gushaka kumenya ubutumwa bwe biruseho. Ibyo rero byasabaga ko habaho amateraniro yo kujya impaka ku ngingo, no kureba niba imibare n’imyanzuro y’uwo mugorozi, yubakiye ku rufatiro rukomeye kandi rwizewe. Amakene nk’ayo, niyo yatumye habaho “amakoraniro rusange”.
Mu mwaka w’1840, abatu bamaze kwiyunvamo amakene yo kwiga mu buryo bwimbitse ubutumwa bwabwirizwaga na Miller, bashyizeho “amakoraniro rusange.” Ayo makoraniro rusange yari amateraniro, aho abakuru b’amatorero kimwe n’abandi bantu babaga bafite inyungu z’ingenzi mu butumwa, bateraniraga kugirango bajye impaka, no kwiga biruseho ishingiro nyakuri ry’ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu. Byongeye kandi mu materaniro nkayo makuru, niho abayobozi bakoreraga igenamigambi ryo kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu. Ikoraniro rizwi cyane muri ibyo biterane byo kwiga no gufata imyanzuro, n’ikoraniro rusange ryayobowe na Bates mu kwezi kwa gatanu 1842, aho bafatiye umwanzuro wo gishyiraho Amateraniro y’ingando kubw’inyungu z’itorero muri rusange. Amateka y’umurimo w’abo bagorozi, yerekana amakoraniro rusange agera kuri makumyabiri, utabariyemo amakoraniro y’uturere. Ayo makoraniro yahuzaga abantu benshi bagera ku bihumbi mirongo itanu. Akenshi hari n’abayazagamo, bazanywe no kunenga.
AMATERANIRO Y’INGANDO
Ku wa 22/06/1842, habayeho amateraniro y’ingando ya mbere. Himes niwe wari uyoboye gahunda. Ibyo byatanze umusaruro bigitangira, bibasunikira gukora amateraniro y’ingando muduce twose. Byabasabye gushaka amahema manini yo gutwikira amateraniro, yashoboraga gutwikra nk’ibihumbi mirongo ine by’abantu. Gusa nkuko bivugwa na Nilton Dutra Amorim, ntabwo dukwiriye kwitiranya amakoraniro rusange yo mu gihe cya ba Miller n’inteko nkuru y’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi bo muri iki gihe, y’ihuriro rya gahunda y’itorero ry’Abadivantiste ku isi, ifite icyicaro gikuru i Washingtoni D.C . Amateka y’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi p18
Ngiyo inkomoko y’Itoreri ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, n’urufatiro rwo kwizera kwaryo kwambere, abadivantiste bagomaga gukomeza kubakaho, kugeza ku iherezo ry’ibihe. Umuburo w’ubuhamya bwa Ellen White kuriyi ngingo ni uyu: “Igihe cyo gutegereza gitabutse, Imana yahaye abigishwa bayo bakiranuka amahame y’igiciro cyinshi y’ukuri kw’ikigihe, ntiyahawe abataragize uruhari rwo kubwiriza ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri, ahubwo yahawe abakozi bakoze umurimo uhereye mbere.
Abafite iyo nararibonye bagomba gukomeza gishikama nk’urutare ku mahame yatugize Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Bagomba kuba abakozi bakorana n’Imana, barinze ukuri n’amategeko y’Imana mu bigishwa. Abagize uruhari rwo gushyira umurimo wacu ku rufatiro rw’ukuri kwa Bibiliya, bazi ibyapa nyobozi byerekanye inzira nziza, bagomba gufatwa nk’abakozi bafite agaciro gakomeye. Kubyerekeranye n’ukuri bahawe, bashobara kukuvugana inararibonye. Abo bantu ntibagomba kwemera ko kwizera kwabo kumirwa no kutizera, kandi ko ibendera rya marayika wa gatatu rikurwa mu maboko yabo. Bagomba kugundira ibyiringiro batangiranye bashikamye kugira ngo bikomere kugeza ku mperuka. Imana yavuze yuko amateka y’ibyatambutse azisubiramo mu gice cya nyuma cy’umurimo. Ukuri kose yatanze muri iyi minsi y’imperuka kugomba kubwirwa isi. Buri nkingi yose yshinzwe igomba gukomezwa. Nti dushobora kuva ku rufatiro Imana yashyizeho. Kwinjira muri gahunda nshya ni ubuhakanyi no kwanga ukuri. Messages choisis vol 2 p448-449. Aya magabo Ellen White yayavuze mu mwaka w’1905, ubwo itorero ry’Abadivatiste b’umunsi wa karindwi ryari riri mu muvumba wo kwandia indongozi yaryo.
KUGWA KW’ITORERO RY’ABADIVANTISITE B’UMUNSI WA KARINDWI
UBUHANUZI BWO GUSIMBURWA KW’ITORERO RY’ABADIVANTISITE B’UMUNSI WA KARINDWI.
IJYAMBERE RY’UBUGOROZI BUHERUKA BUKOMOKA MURI AFURIKA.
Abasomyi ba Bibiliya benshi, bibaza aho ubugorozi buheruka isi buzaturuka, bakibaza uko buzakorwa n’abazakora uwo murimo. Iki gitabo, cyerekana neza inkomoko y’ubugorozi buheruka isi, ijyambere ryabwo, inkomyi bugomba kwambukiranya no gutsinda kwabwo guheruka imbere y’abari mu isi bose
INKOMOKO Y’UBUGOROZI BUHERUKA, N’ IJYAMBERE RYABWO.
AMAHAME SHINGIRO Y’UBUGOROZI BUHERUKA.
INKOMYI KU BUGOROZI BUHERUKA.
INSINZI Y’UBUGOROZI N’IHEREZO RY’ABATUYE ISI.
Igitangaje kandi giteye agahinda, nuko itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ryayongobejwe nka Israel ya kera, ariko bikaba bitazwi n’abayoboke baryo (Hoseya 8:8).
Mu rwego rwo kubajijisha, abayobozi baryo biyambaza amagambo umuhanuzi Ellen White yakoresheje mukurwanya abaka batandukanye bo mugihe cye, avuga ko batatumwe n’Imana kandi ko itorero atari Babuloni (Temoignage Vol.2 p.413, MC Vol. 2p.72).
Ariko biyibagiza ko icyo gihe, ryari ritarakuraho gahunda ryatangiranye ngo ryishyirireho gahunda y’ubutegetsi bwaryo izwi ku izina rya “Kanuni za Kanisa cg Indongozi (Manuel de l’église)” nk’uko biri muri iki gihe. Ryari ritarinjira mu rwiyunge rw’amadini agize Babuloni nk’uko bigaragara muri iyi minsi.
Ellen G. White warwanyije abo baka mu magambo aboneka mu masubi atandukanye y’igitabo cy’Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, yakuwe mu bihamya by’itorero n’ubutumwa bwatoranijwe, ni nawe wavuze ko Itorero ni ryandika Indongozi kandi rikihuza n’andi madini, rizaba riguye mubuhakanyi (Ellen White et le Don de Prophetie p. 112-113, MC vol.2 p. 443). Yanavuze ko ubuhakanyi bw’itorero rya mbere ari bwo bwariteye kwihuza n’isi bigategurira inzira ubupapa busobanura inyamaswa kandi ko kwimura Imana kw’itorero aribyo bizategurira inzira igishushanyo cyayo.(TS p.480).
Nguku uko buri ntambwe yose, Itorero ry’ab’Adiventiste b’umunsi wa karindwi ryagiye ritera rigana mu isi, yagiye iryerekeza kure y’Imana:
Ku wa 18/1/1846, ryashatse ubuzima gatozi,buvugururwa kuwa 15/12/1887.
Mu mwaka w’1932, Ellen White amaze imyaka 17 apfuye, nibwo ubuyobozi bwaryo bwakuyeho gahunda ngengamikorere itorero ryahoranye, bushyiraho gahunda nshyaya y’ubutegetsi bwaryo, izwi ku izina ry’indongozi (Credo ou Manuel de l’église).
Mu mwaka wa 1976, ryashyizeho igisirakare cy’idini, kizwi ku izina rya J.A (Jeunesse Adventiste).
Hagati y’umwaka w’ 2000-2003, habayeho guhura kenshi kw’abayobozi bakuru baryo mu by’iyobokamana (therogists)twavuga nka: (Bert B. Beach, John Graz na Angel Rodrigue, n’abatewologiya b’Itorero Gatorika ry’i Roma; Cardinal Walter Kasper na John Rodano). Abatewologiya b’itorero ry’Abadventiste bo mu Bufaransa; (Docteur Richard Leheman na Dr Raurand Meyer) bari mubitabiraga ibyo biganiro, byavuyemo amasezerano y’ubufatanye bwayo matorero yombi yasinyiwe muri Pologne ku ngoma ya Papa Yohana Paul II.
Mu mwaka w’2010, ubwa mbere mu mateka y’urwiyunge rw’amadini (Oecumenisme), Pasitoro w’ itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa7 “ Henri Vanderveken”, yayoboye inama mpuzamadini ahitwa “Collonge-sous-Saleve”.
Mu mwaka w’2013, mu ntara ya Callifornie, ryereje ubupasitoro ,umugore wa mbere uzwi ku izina rya……………..
Muri ikigihe ni akamenyero ko buri kwezi kwa mbere, intumwa zaryo zihurira n’iz’andi matorero muri Bazilika ya Mutagatifu Petero cyangwa ya Pawulo, i Roma mu cyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristo\.
Ninde ushobora guhakana ko itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7 atari rimwe mu bakobwa ba babuloni muri iki gihe? Keretse umwana wo kurimbuka!
Ibirego itorero ry’Abadivantiste ritashoboraga kuregwa mu gihe cyaryo cya mbere, ariko ridashobora gusimbuka ubu:
Kwihuza na Leta. Yesaya 31:1; 30:1; TS p.480; 319-320, JC p.302; 507. Itorero rikeneye ubuzimagatozi muri Leta, risabwa Kugaragaza
Umuyobozi waryo mukuru (President)
Umwungirije (Réprésentant légal),
(Statut) haryo,
Indangakwemera (crédo)
Iyo ryujuje ibyo, rihabwa na Leta ubuzimagatozi bwo gukomeza gahunda zaryo n’iterambere ryaryo. Ibyo ni byo byasunikiye itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi gukora ibyo Imana yari yarababujije ari byo: kugira Perezida uhoraho, Sitati(statut) n’indongozi nk’andi madini. JC p409-410; MC Vol1 p371, 487.Imigani 30:6.
Kwihuza n’andi madini.2Abakorinto 6:14-18; Yesaya 8:10, 54:15.
Gushyiraho Indongozi y’itorero. Matayo 18:8-9; Ellen White et le Don de Prophetie p112,137; 138,MC Vol1 p487; TemVol2 p483
Gukoresha nabi kimwe mu icumi n’amaturo. Gutegeka kwa kabiri 14:28-29; Zaburi 68:5-7; Yeremiya 49:11; Imigani 19:17; Matayo 23:14; Yohana 10:8; CP p79, SCp268; Tem vol3 p59
Kwambika urubyiruko imyenda ya gisirikare n’amabendera nkay’ingabo zo mu isi.2Abakorinto 10:3-4; JC. P.697; Tem Vol 2 p238,239,459; JC p342,697.
Gusenga Imana bahagaze.Matayo 6:5; Zaburi 95:3-6; Yesaya 45:22; Abafilipi 2:9-10; Ibyak.9:40,7:59,20:36,21:5; Ezira 9:5-6; 2Ngoma 6:13; Abefeso 3:14-15; 1Abami8:54; MC vol2 p359,360, 362; Tem vol2 p231; Rayons de Sante p259
Gutorera umugore kuba umukuru w’itorero. 1Timoteyo 3:6; Yesaya3:12; SC p36.Indongozi y’Abadiventisite (Ed.2007, p30), yemerera umugore kuba umukuru w’itorero. Ibyo ni ukugwa gukomeye kuko binyuranye na Bibiliya n’umwuka w’ubuhanuzi. 1Abakorinto 11:3,14:34; Itang 3:16; 1Timoteyo 2:12.Umugore yemererwa kuba umubwiriza butumwa (Zaburi 68:11; Yohana 4:39), n’umuhanuzikazi (Ibyak.2:17, 21:8-9, 2:36. Ellen White et le Don de Prophetie p88;240; Evangeliser p418-420), ariko ntabwo yahawe kuba umukuru w’itorero. Ellen White ntabwo yahawe kuba umuyobozi nka Mose na Dawidi ariko yahawe kwigisha nka Samuel, kugorora nka Eliya no kuba intumwa nka Yohana umubatiza( EllenWhite et le Don de Prophetie p182).
Kwica ihame ryo kwirinda. 1Abates.5:23; Daniyeli12:9-10; Yesaya26:9; ME p.223; Tem vol 1 p364; Evenement p.85; Conseil sur la nutrition et les aliments p461,480-481, 485; Ministere de la Guerison p265; SC p171
Guhindanya ukwera ku bukwe.Abaheb.13:4; Itang.1:28; Abefeso 5:25-32; Matayo 23:37-38; Tem vol1 p696-697; TS p.366; FC p283; CE p.283.
Kunyuza intumbi mu rusengero. Kubara 6:6-8, 20:28-29; Umubwiriza 9:5-6,10; Matayo 23:29; PP p.406,458; Gutegeka kwa kabiri 34:6; Indongozi y’abadiventiste icapa rya 2005; p18-20, yemera umugenzo wo kunyuza intumbi mu rusengero; JC p555, 616.
Kurengera Bibiliya mpuzamatorero.TS p.482.Twamaze kubona iby’urwiyunge rw’amadini (Oécuménisme) kandi ko Bibiliya mpuzamatorero yamaze kwandikwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe bwayo. Iyo Bibiliya ni ikinyuranyo cya Bibiliya Yera, Abagorozi baharaniye igihe kirekire kandi ikatugeraho binyuze mu maraso menshi n’imibabaro myinshi(TS p632; Ibyah.13:10; PE p.220; Kuva 23:1-2).
Kwemera ko Gahunda z’isi ziyobora amashuri yabo.2Ngoma 18:4; TS p148; Tem vol 2 p451,480, 490,491, 502, 503, 504; Matayo 11:29; Yeremiya 2:21.
Kuziririza Noheliyo kuwa 25/12. Mubyanditswe byera, Bibiliya ihishura ko tariki ya 25/12 yari umunsi mukuru wa gipagani uhereye kugutatana kw’abantu kumunara w’i Babeli.
Mu kibaya cy’ i Shinari, Noheli yari izwi nk’iyizihizwa ry’unsi w’amavuko (anniversaire) wa “TAMUZI” umuhungu wa NIMURODI mwene KUSHI wa HAMU mwene NOWA wari waravutse kuwa 25/12/2234 mbere ya Kristo. Umunsi wo kuvuka kwe wari warafashwe n’abakurambere nk’umunsi mukuru, kuko TAMUZI yari umwana w’umwami mukuru NIMURODI wari warapfuye agatekerezwa nk’uwimuriwe mu izuba. Umugore we SIMARMUS yatekerezwaga nk’umugabekazi wari warapfuye akimurirwa mukwezi. Uwo TAMUZI yasengwaga nk’umwana w’Imana mu kigereranyo cy’inyenyeri.
Izuba ikigereranyo cya NIMURODI,
Ukwezi ni ikigereranyo cya SIMARMUS,
Inyenyeri ni ikigereranyo cya TAMUZI.
Tariki ya 25/12, ni umunsi wari warashyiriweho gusenga izo mana nkuru zo mu ijuru. I Babeli, Uburayi n’Asia, baziririzaga uwo munsi, ndetsen’Abami bagashyiraho itegeko ryo gufungura imfungwa cyangwa umwe buri mwaka,murwego rwo gushimisha abantu kuri iyo tariki.Yeremiya 52:31, Ezekiyeli 8:14-16, ibyak.19:27, Yeremiya 44:15-23, 2Gutegeka4:16-19. Evangile Eternel p58.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi kubijyanye na Bibiliya (institute de recherche Biblique) mu nteko nkuru (Conférence Générale) y’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, Engel Manuel-Rodriguez, yahamije ibyo kuziririza Noheri yokuwa 25/12, mu magambo akurikira: “Nta kuvuguruza Noheli kukoari uburyo bwiza bwo kutwibutsa ko umwana w’i Betehemu agiye kuza bidatinze.” Review Adventist World 2010 p26”.
Birababaje kubona abiyita ubwoko bw’Imana,(Seventh day Adventist church) baziririza uwari umunsi mukuru wa gipagani wa kirisituwe n’itorero Gatolika ry’i Roma, rikawugira umunsi mukuru wa Noheri. Uko ni ukugwa gukomeye mu Badiventisite b’umunsi wa karindwi. Kuko uhereye mu itangira ryabo mu mwaka wa 1844, batigeze kwizera ibintu nk’ibyo bitanditse muri Bibiliya n’umwuka w’ubuhanuzi.
Igihe kirageze rero ngo abantu bihitiremo kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo cyangwa kugaruka ku kwizera abera bahawe rimwe bakazageza iteka ryose (Yuda 1:3),Ibyahishuwe 17:5 .
Mu gusoza aka gatabo, turakangurira abasomyi ko ibyo Imana yavuze bitajya bihera. Wenda byatinda ariko ubitegereze byose uko byanditse. Ubusambanyi mu by’umwuka ni uguhuza ibidasa. Ni ukwitiranya ibidahuye. Ni ukuvanga ukuri n’ibinyoma ubigambiriye. Ni ukwivanga mu bitakureba mumyizere. Ni ukwizera amahame yahimbwe n’abantu ubanje guhirika ayashyizweho n’Imana Rurema. Ni ukwimakaza ibyifuzo byawe heju ya gahunda yashyizweho n’Imana. Ni ukugendera ku myanzuro yakimuntu ugapfobya iya Nyagasani. Ni uguharanira icyubahiro cy’isi wirengagije ko kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. Ni uguhitamo inyigisho zihuje n’irari ry’umubiri. Ni ukubeshya abantu n’umutimanama amahoro adahari ugamije inyungu zishira. Ni ukwemera kubamba amahame ugira ngo ubone amaronko y’ejo. Ni ukurya umukenen’injiji ukazimara wifashishije kuzibeshya ibitangaza n’agakiza.Ibi byose nibyo amadini yagiye akora yibeshya ko agiye mu ijuru.
Bamwe barwanye intambara z’umubiri zivusha amaraso ngo barihanisha ku ngufu. (Croisades et djihadis). Nyamara Yesu we yabwiye petero ati « Subiza inkota yyawe mu rwubati kuko urugamba turwana atari urw’umubiri. » Abandi bagiye bahimba amadini bagamije kuayabera abakuru, bishingikirije kumahame n’amazina y’ababanjirije. Nyamara kandi abo ntibigeze bahangara gukora uwo mushinga bakiriho kuko bo babaga bagambiriye guhesha Imana icyubahiro gusa. Ntibashakaga kuba ibirangirire kubera amadini bayoboye ahubwo imico yabo myiza n’umwete wo kurengera ibyo Imana yavuze batagamburura nibyo byatumye bamenyekana hirya no hino. Bemeye kubizira. Bishwe imfu z’agashinyaguro zirenze ubugome bwose. Satani ubwe ni we wabahitiragamo urupfu rubabaje kurenza izindi. Ariko ntibigeze batinya urupfu ngo bubahuke gukandagira no guhakana ibyavuzwe n’Uwiteka. Abanyanda nini rero buririye kuri ayo mazina y’abaziranenge bishwe bazira gusubiza ijambo ry’Imana agaciro, bakabeshya abayoboke babo ko bashaka gukomereza aho bari bageze nyamara bakora ibitandukanye n’ibyabo kurenk’uko umukara n’umweru bitandukanye.
Abandi bagiye basambana mu by’umwuka bakoresheje kubeshyera Imana ngo yaberetse, yavuganye nabo, yabahaye ubutumwa, n’ibindi bihimbano bitandukanye bitaboneka mu ijambo ryahumetswe na Yehova. (Yeremia23 :15-31)
Abandi bagiye babeshya abantu badasoma batanagira umwuka wera ko bo bahawe umwuka wera kandi ko ikimenyetso bafite ari indimi zitamenyekana. Ubwo bagahera ko bakabakurikira nk’umukumbi w’intama wikanze ikirura ukiruka utazi iyo ugana n’icyo uhunze ! Nyamara ntabwo umwuka wera avuga ibitumvikana kuko ari ntacyo byaba bimariye ababwirwa ahubwo atanga ibyumvikana byakiza umuntu. Nehemia 8 :8, 1Abakor 14 :10 ; 21). Indimi zitumvikana si ikimenyetso cy’abaizera Imana y’ukuri keretse abatizera. Soma neza Ibyakozwe n’intumwa 2 urasanga intumwa zarahawe indimi zisanzwe zivugwa n’abaribaturiye ako gace.
Abataranyuze aho hose bagiye bafata ukuri kwera, kw’agaciro maze bakakuvanga n’ibinyoma nkana kugira ngo bahaze kwifuza kw’imibiri yabo. Batangiye ruto ni ruto bahinyura kandi bagahindanya ibyahumetswe n’Imana, kugeza ubwo bahangaye kwanga na bibiliya bemera kuyisimbuza iyabo nkuko byari byarahanuwe. (Luka 1 :37, Habakuki 2 :3). Umucyo washengereranye n’umwijima, inkoko ingwana n’agaca, intama itemberana n’intare, ingwe ishonje ikina n’isha, ingona yo mumazi itaramana n’uwaheze mumamazi, idubu ishonje ikina n’ifumberi, imvura itobora izuba, ukwezi kuzima nijoro, amarira n’amaseka biravangwa, umunyamahanga na kavukire basangirira ku meza, maze ibyari umwihariko biba akaduruvayo, icyitegererezo gihinduka urujijo n’impumyi irandata ubona, urubanza ruhinduka ndanze.Vuba bidatinze, byose bigiye kurangizwa na « Birarangiye, uwera nagumye yere, uwanduye agumye yandure !» Nshuti musomyi, dore ugize amahirwe yo kuburirwa hakiri kare. Itegure utazatungurwa. Irinde ikigare cya benshi ahubwo ube muri bake bashakira iyabaremye ishimwe no guhimbazwa. (Kuva 23 :2). Imana iguhe imbaraga n’ubushobozi bwo guhitamo ibizaramba. Uyiheshe icyubahiro ukiriho nay o izakwiture ubugingo buhoraho. Uharanire kutazicuza amahirwe wabonye mu izina rya Yesu, Amen !(HISTOIRE POLITICO-RELIGIEUSE AUX DIFERENTS AGES DU MONDE)
Inkuro :
Abajezuwite ni bantu ki?
Abajezuwite ni izina ry’ Igifaransa risobanura Abakurikiye Yesu. Mu magambo arambuye, Abajezuwite ni izina ry’abanyamuryango b’umutwe w’idini, washinzwe na Ignace de Loyola mu mwaka w’ 1534, aryitiriye izina ry’abanyedini bahoraho b’umuryango wa Yezu. Uwo muryango uza kwemezwa na Papa Paulo III mu mwaka w’Ii 1540 . Mu yandi magambo, Abajezuwite ni “ umuryango wa Yezu”. T. S. P.746.
Mu mvugo iziguye, umujezuwite ni umuntu w’indyarya ukwiriye kugirira amakenga, udakwiriye kwiringira. Edmond Paris, avuga ku bajezuwite, mu gitabo cye yise : « L’ Histoire Secrète des Jesuites. », yaravuze ati : Abantu bateje akaga kurusha abandi bose mu isi, ni abantu bakunze kwigaragaza nk’abanyedini, cyane cyane iyo bihurije hamwe bashaka gutegeka. Mu gahato bakoresha kugira ngo bagere ku butegetsi bwabo, bubahwa cyane n’abantu b’injiji. Abo banyedini, bagaragara nk’abubahamana inyuma, bifashisha ubwicanyi, kubyutsa imyivumbagatanyo n’intambara kugira ngo bateze imbere umurimo wabo uko bishobotse kose. Ni abantu b’indyarya, abahanga, abanyapolitike bubashwe mu by’idini, bibereye mu isi y’umwijima w’amayobera, ubucakura, no kwera kw’inyuma.Histoire Secrete des Jesuites?
Umwanditsi w’umunyamerika, Ellen G. White, yabavuzeho agira ati ,“ Abajezuwite ni abantu batagira umutima wa kimuntu, kandi barusha abandi imbaraga n’ubugome mu bambari ba Papa bose. Ntibita ku masano n’inyungu za kimuntu, ntibikabakabwa n’urukundo rusanzwe, bipfuka amatwi ngo batumva ijwi ry’umutimanama no gushira mu gaciro, ntibazi andi masano n’andi mahame abayobora usibye ay’ umutwe wabo, cyangwa indi nshingano usibye iyo kwagura imbaraga zabo………….. kugira ngo bagere ku migambi yabo, nta bugome bukabije, nta buriganya bukojeje isoni, nta no kwiyoberanya gukomeye batakora. Kubera ko bari bararahiriye kuba abakene no guhora bicishije bugufi, bashakiraga ubutunzi n’ububasha gukuraho ubuporotestanti no gushimangira ubutegetsi bw’ikirenga bwa gipapa.
Rimwe mu mahame shingiro y’Abajezuwite ni uko iyo umusozo mwiza ugezweho, inzira zanyuzwemo ntacyo zitwaye. Kubw’iryo hame, kubeshya, kwiba, kurahira ibinyoma, no kwica ntibyababarirwaga gusa , ahubwo byari binakwiriye iyo byakorwaga kubw’inyungu z’Itorero Gaturika ry’i Roma. TS P249
INTEGO BAGENDERAHO
Intego y’ibanze y’umutwe w’ Abajezuwite ni ugukuraho ubugorozi bwa Giprotesitanti. Icyo nicyo washiriweho na Ignace de Loyola mu w’1534, nicyo cyatumye wemezwa na Papa Paulo III mu w’1540. Ninacyo cyatumye ushimangirwa muri konsili y’ i Trente yabaye kuva 1546-1563. TS P 249, 746, The Secret Terrorists p 11.
Intego ya kabiri ni ugukuraho amahame shingiro ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Iryo tegeko nshinga ryayo, riha abantu bose amahirwe angana n’uburenganzira badakwiriye kuvutswa bwo kubaho, kugira umudendezo, no gushaka umunezero, kandi riha buri wese umudendezo wo gusenga Imana akurikije umutimanama we. TS P 478.
KWIYOBERANYA KWABO
Mu kwiyoberanya gutandukanye, Abajezuwite bacengeraga mu biro bya leta, bakaba abajyanama b’abami kandi bakayobora politiki y’ibihugu. Bihinduraga abagaragu kugira ngo batate ba shebuja. Bashingaga ibigo by’abana b’ibikomangoma n’abakomeye, kandi bakubaka amashuri ya rubanda rusanzwe bareherezagamo abana b’abaporotesitanti bakabatoza kuziririza imigenzo ya Kiriziya. Imihango yose y’ Abaroma yari itegetswe kugira ngo itere urujijo kandi yigarurire intekerezo kugeza ubwo abana bagambaniraga ukwizera ababyeyi babo bari bararuhiye bakamenera amaraso X. Kugira ngo Abajezuwite bongererwe ububasha, iteka rya gipapa ryasubijeho urukiko rucira imanza abatemera amahame y’ Itorero Gaturika ( inquisition). Bona nubwo rwangwaga urunuka, ndetse no mu bihugu by’ Ubugaturika, urwo rukiko rushishana rwongeye gukora ruyobowe n’intumwa za Papa, maze ubugome bw’indengakamere bwongera gukorerwa muri za gereza z’ ibanga. Mu bihugu byinshi, abantu uduhumbagiza-imfura z’igihugu, beza kuruta abandi, bitonda kandi bize cyane, abungeri bakiranuka kandi bita ku bandi, abaturage b’abanyamwete kandi bakunda ibihugu byabo, abahanga b’ibirangirire, abanyabugeni bafite impano za kavukire n’abanyabukorikori b’abahanga-baricwa cyangwa bahatirwa guhungira mu mahanga. TS P250.
Kubw’ inyifato y’uwo mutwe mu rwego mpuzamahanga no kubw’igitutu cya za guverinoma, ku wa 19-8-1773, Papa Kirimenti XIV yatangaje iteka rikuraho Abajezuwite kandi afunga ibigo byabo. Za leta zose z’Itorero Gatorika zihutira kwamamaza iryo teka. Kubw’itegeko rya gipapa ryo ku wa 13-7-1886, Papa Leon XIII yasubije Abajezuwite mu mirimo yabo yose. Guhera igihe basubirijweho, uwo mutwe wakomeje gukuza amajyambere mu bihugu by’Ubuporotesitanti kimwe no mu bihugu by’ Ubugaturika aho ukurikiranira ukanategurira ubutunzi n’iterambere bya Kiriziya Gaturika. TS P747.
Comments
Post a Comment