AKAMARO K’ IMBATABATA Icyatsi cyitwa Imbatabata kivura indwara nyinshi Imbatabata ni ikimera cyiza dufite hano iwacu, ushobora kuba ukinyuraho utakizi ariko n'ubutunzi bw'agaciro gakomeye Imana yaduhaye ngo kijye kitugoboka igihe twahuye n’ ingorane z’ uburwayi. Mu ndimi z’ amahanga gifite amazina menshi ariko cyane kizwi muri aya akurikira: - Icyongereza : Common Plain - Français : Plantain major, Petit plantain - Espagnol : llanten mayor, plantaina IMITERERE Y’ IKI KIMERA N’ ikimera kiri mu muryango umwe n’ ibyo bita Plantaginace , gifite uburebure buri hagati ya cantimetero 10 na 60. Kigira amababi afatiye hasi ku mizi, iyo ushikuje ibabi ryacyo hagaragara utugozi duto tujya kumera nk’ utwirasitike ( lastique ),tw'umweru. Imbatabata zikungahaye ku bintu bitandukanye biziha ubushobozi bwo kurinda, kuvura no gusana imibiri yacu aribyo ibi bikurikira : - Pectine - Aucubine - Flavnoides (a...
Comments
Post a Comment