Usome iyi nyandiko iri hepfo witonze iraza kugufasha👇


*GUTSINDA ABATUGISHA IMPAKA*

~~~~~~~~~~~~~~~~~

.

Bene  data nubwo impaka  kenshi zitaba nziza, kandi  zikabamo n’iz’ubupfu tubuzwa n’Ijambo ry’Imana “

(1Timoteyo 2:14,23-26)” 


Impaka zigabanura iby’umwuka no kwicisha bugufi cyane ku babwiriza b’abasore; zibatera kuba abantu biyemera; abarwanyi; zikamura urukundo ruboneye n’impuhwe byakagombye kuranga buri mukristo nubwo yaba arikumwe nuwo badahuje ibitekerezo, ndetse akaba ari ingume ko ukuri gutera imbere binyuriye mu mpaka cyangwa ngo ziheshe Imana icyubahiro,

(ME.p368(GW.p377).

.

Nubwo bimeze bityo dusabwa kumenya” gutsinda abatugisha impaka”

(Tito1:9).

.

Reka duse n’abitoza kurasa umwanzi udahari dukoresheje kwibaza no kwisubiza kuri imwe mu  myizere iriho itandukanye ”Mu masaha menshi, nabonye abasirikare bitoza gushyira imifuka hasi, bakongera bakayiheka ku mugongo ,bakigishwa gutunganya intwaro zabo ,no kuzikoresha byihuse. Bagatozwa kurasa umwanzi udahari, nuko bagatozwa uburyo bwose bwo kuzikoresha.  Uko niko imyitozo yakomezaga, itegurira abantu icyabatungura cyose. Mbese birakwiye ko abari kurwana urugamba rw’igikomangoma Imanuweli  baba abanyamwete muke, bahunga umuruho,mu myitozo yabo y’intambara y’iby’umwuka?

(UMURIMO WA GIKRISTO, p.80).

.


1. MBESE USENGA IMANA AGOMBA KUGIRA NYIFATO KI? 


Igihe cyose ugiye gusenga Imana uba ugomba gupfukama keretse amasengesho yo mu mutima atakumvwa n’ugutwi k’umunyamatsiko (2S M311-316;MH). 

.

IMANA yarabitegetse ndetse bitagomba kuvuguruzwa.

(Yesaya 45:23).

.

YESU we kitegererezo cyacu yasenze apfukamye (Luka 22:41).

.

INTUMWA zose zarapfukamye 

(Ibyakozwe 20:36; 21:5(aha bapfukamye hasi ku itaka) Ibyakozwe 9:40; Abefeso3:14.

.

ABAHANUZI N’ABATAMBYI barayipfukamiye (Daniyeli 6:10; Ezra 9:5).

.

ABAMI barapfukamye (1Abami 8:54; 2Ngoma 29:29 

(uyu ni Hezekiya benshi bitwaza ko yasenze aryamye arembye, ubu bwo yari muzima arapfukama).

.

INYAMASWA NAZO barazipfukamishije 

Itangiriro 24:11

(kurushwa n’inyamaswa!).

.

ABABAMBYE YESU ntibahavuye batamupfukamiye, bihamya ko ari Umwami (Mariko15:19).

.

ABIFUZAGA UBUFASHA KURI YESU bamugeragaho bagapfukama 

(Matayo 8:2;9:18; 15:25; 20:20).

.

Hari n’abapfukamye mu bwato 

(Matayo14:33). 

.

Yesu yabujije abigishwa be kumera nk’indyarya z’Abafarisayo bari bafite ingeso yo gusenga bahagaze

(Matayo 6:5). 

.

IMPAKA KURI IYI NGINGO YO GUSENGA YUMVIKANA NEZA ZIVA HE? 


Nk’uko basanzwe “bagoreka ibyanditswe bindi 

(2Petero 3:16)”


Abantu bitwaje Mariko11:25

(nimuhagarara musenga…), hahura neza na Matayo5:23 (nujyana ituro ryawe ku gicaniro…)biha uburenganzira bwo gusenga bahagaze.


Uwagira atyo wese yaba yemeje ko Bibiliya yivuguruza, ariko gupfukamira Imana ni Ijambo ritazavuguruzwa (Yesaya 45:23).

.

Ibyanditswe rero birasomwa bigasobanurwa (Nehemiya8:8), icyakora ntusobanure uko wishakiye

(2Petero1:20) 

ahubwo ugasobanuza iby’umwuka iby’umwuka bindi(1Abakorinto2:13;

Yohana6:63).

.

Uyu muronko urerekana ko mbere yo gusenga hari aho wagombaga guhagarara wajya gusenga ugapfukama

(2Ngoma6:12-13).

.

Ibi bigaragariraneza mu isengesho rya Salomo aho aboneka nk’uhagaze atangira

(1Abami8:22), nyamara yasoza isengesho agahaguruka aho yari apfukamye

(1Abami 8:54).

.

Ntawusenga ahagaze, ntawacamo isengesho ngo ajye kwiyunga n’uwo bagira icyo bapfa ngo hanyuma aze aricumbure kuko niko umuronko wumvikana

(Mariko11:25 , ahubwo ibyo ubikemura uhagaze utarasenga kuko usenga apfukama.

.

2. MBESE ABAKIRANUTSI BOSE MU NGORORANO BAZAHABWA HARIMO KUBA MU IJURU?


“Twebweho iwacu ni mu ijuru…”

(Abafilipi 3:20).


Ni koko bazaba mu ijuru imyaka igihumbi

(Ibyahishuwe20:6), kandi niko Kristo yasezeraniye abigishwa be ngo :”aho ndi namwe muzabeyo”

(Yohana14:3). n’intumwa niko zari zibyiringiye (1Abatesalonike 4:16-17).

.

IYI NGINGO IFITE IZIHE MPAKA?  

Hari abapagani batemera ijuru, hari n’abakristu bavuga ko ijuru ari iry'abantu ibihumbi 144 gusa. 

.

TUBIVUGEHO:  Ijuru ririho kandi abazajyayo barenze uyu mubare ndetse ni “benshi umuntu atabasha kubara…”

(Ibyahishuwe 7:9; “Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi  iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo” 

(Ibyahishuwe 7:15).

.

Abo utabasha kubara, baba mu rusengero ku manywa na nijoro, Yohana yaberetswe bari mu ijuru kuko urusengero babamo ubwarwo rwubatswe mu Ijuru

(Ibyahishuwe11:19).

.

Rya heme Imana izababambaho  Yohana yabonye , riri mu Ijuru

(Ibyahishuwe15:5). 


Kandi mu ijuru ni hejuru uraramye

(Ibyakozwe7:55;1:10).

Ni ukuri tuzaba mu ijuru.

.

3. MBESE UMUBATIZO UKORWA MU IZINA RIMWE, ABIRI, ATATU, CYANGWA NTA ZINA RIVUGWA? 


Yesu yatumye abigishwa be agira ati: ”Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka wera.”

(Matayo 28:19).


Uko niko yabatumye kandi ntibihinduka  kuko(..uko yari ejo n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose. (Abaheburayo 13:8).

.

 IMPAKA ZISHINGIYE HE?   

Abantu bendeye ku mironko ikurikira: Matayo 3:11 ahavuga kubatirisha” Umwuka wera n’umuriro”, Ibyakozwe 2:38 aho Petero yabwiye abantu ati:”nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu”

n’Ibyakozwe 8:38.


Filipo abatije inkone ntacyo avuze, 


bahimbye imibatizo itandukanye n’icyo Yesu yavuze.


Bamwe babatiriza mu muriro,abandi ntacyo bavuga,abandi mu izina rimwe rya Yesu. 


Tudasize n’ababatiriza mu mazi make(Atari umugezi, uruzi, ikiyaga cyangwa inyanja).

.

Dusobanure ibibera benshi urujijo. 


Umuriro ni akarengane kaba ku bemera Yesu (Luka12:49-53) niwo mubatizo Yohana yavuze. 


Kubatiza mu izina rya Yesu ni ukubatiza uko yagutumye

(Matayo 28:19).

 ukabikora mu mwanya We nk’aho yakahibereye,”


Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo… “

(2Abakorinto 5:20). utishakira icyubahiro, inyungu cyangwa abayoboke, ahubwo ukabimushakira.


Si ukubatiza gusa bigomba gukorwa mu izina rya Yesu, ahubwo ”Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo”

(Abakolosayi 3:17).

.

Nuko rero iyo ukoze ibyo watumwe, uko watumwe, uvugwa ni uwagutumye kuko wakoze mu izina rye. Mu kubatiza uramutse utabaye maso ukishakira icyubahiro ntugaragaze uwo ukorera abo wabatiza baba babatijwe mu izina ryawe”

.

Nshimira Imana ko nta n’umwe nabatije muri mwe keretse Krisipo na Gayo kugira ngo hatagira umuntu uvuga ko mwabatijwe mu izina ryanjye…”

(1Abakorinto1:14-15). 

.

Iyo abatumwe na Yesu babatije, havugwa We kuko babikoze mu mwanya We

(mu izina rye)”


Yesu…abatiza benshi arusha Yohana icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga ahubwo ni abigishwa be”

(Yohana 4:1-2). 


Kandi babatirizaga mu mazi menshi

(Yohana3:23; Matayo3:16) 


 “Abigishwa bagombaga gukora umurimo wabo mu izina rya Yesu. 


Buri jambo na buri gikorwa cyabo byagombaga kwibanda kuri iryo zina ririmo imbaraga ikiza abanyabyaha. 


We soko y’imbaraga n’imbabazi niwe wari izingiro ryo kwizera kwabo.


Binyuriye mu izina rye bagombaga gushyikiriza Data bibyifuzo byabo, kandi bakumvirwa.  Bagombaga kubatiza mu izina rya Data,Umwana n’Umwuka wera.”

(AA,p.28).

.

4. BIBILIYA IVUGA IKI KU BUMANA? 


”Si ugushidikanya ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane…” 


”Nyamara muri we ni ho hari kuzura k’ubumana kose mu buryo bw’umubiri”

(1Timoteyo 3:16; Abakolosayi 2:9).

.

 Ubumana buriho , kandi tugomba kumenya ibyabwo tutarenze ku cyo Bibiliya ivuga, Imana ntituyigereranye n’ibintu n’abantu n’imikorere  nk’iy’abantu.(Yesaya55:8-9).

.

Ikindi kandi ntushake kuyimenya nk’uyikoraho ubushakashatsi ”Mbese Wabasha kugenzura Imana ukayimenya?Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza?

Biri hejuru nk’ijuru, wabigira ute?

Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute?

Urugero rwabyo rusumba isi, N’ubugari bwabyo buruta inyanja”

(Yobu 11:7-9 (8T279).

.

AHO IMPAKA ZISHINGIYE: Ahanini ni ubujiji butera abantu  kutamenya ko Imana ishobora byose”…nitwa Imana Ishobora byose…”

(Kuva 6:3; Itangiriro17:1 “…nta kintu na kimwe kikunanira…mbese hariho ikinanira?….”

(Yeremiya 32:17,27).

.

Imana ishobora byose, yakwigira kimwe cyangwa bibiri, yaba igifatika cyangwa umwuka, yakwiyoroshya cyangwa ikikomeza ,mbese igira uko ishaka. Imana yigize byinshi:”Uwiteka Imana iravuga iti <<Dore uyu muntu ahindutse nk’Imwe yo muri Twe…>>Itangiriro3:22; Uwiteka aravuga ati:Reka tumanuke….Itangiriro 11:7; Imana iravuga iti:Turemeumuntu agire ishusho yacu ase natwe,….Itangiriro 1:26.

Tubona Yesu nk’umuremyi kandi Imana (Yohana1:1-3;

1Yohana5:20;

2Petero1:1; Abaroma9:5), tubona Imana Data yita Yesu Imana, Uwiteka (Abaheburayo 1:8,10; Yesaya 9:6) , tubona umwuka wera Umuremyi uzi n’amabanga y’Imana (Zaburi 33:6; Yobu 33:4; 1Abakorinto 2:10).

.

Bamwe bati: yabyaye ite itagira umugore? Biyinaniye ntiyaba igishoboye byose. 


Data yabwiye Yesu ati:”Uri umwana wanjye uyu munsi ndakubyaye”

(Zaburi 2:7; Abaheburayo 1:5; 5:5).


Kuva ubwo aba umwana we. Abandi bati: Nta Yesu ubaho ukwe mu mpagarike itandukanye na Data: 


Sitefano yabonye batandukanye”….yuzuye Umwuka wera ararama atumbira mu Ijuru abona ubwiza bw’Imana na Yesu ahagaze  iburyo bw’Imana…”

(Ibyakozwe 7:55; Yesu ubwe yemera ko Data amuruta

(Yohana 14:28;)


Atwara byose se atarimo

(1Abakorinto15:27)


Barakorana ku buryo ntawajya kwa Data Yesu atamujyanye, nta n’uwajya kwa Yesu Data atamujyanye

(Yohana 14:6; Yohana 6:44).

.

Abandi bitwaje ijambo rivuze ngo: Yesu ni imfura mu byaremwe

(Abakolosayi 1:14) bati yaremwe nk’ibindi biremwa.


Icy’ingenzi ni ukumenya ko aho atangirira niho na Data yatangiriye.


”Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho nawe…niwe Tangiriro…”

(Abakolosayi 1:17-18)


”Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo, ni ko Umwami Imana ivuga…”

(Ibyahishuwe 1:8)


 “Ndi Alufa na Omega ,uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo”

(Ibyahishuwe 22:13;(Yesu)22:16 Aho umwe ahera niho n’undi atangirira.

.

5. MENYA ABAKOLOSAYI 2:14-16:”…

Igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba…..nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi cyangwa, cyangwa amasabato.


”Muri uyu muronko  harimo byinshi abantu bagoreka ariko reka tuvuge kuri 2 gusa:


Urwandiko rwabambwe :Reka twibuke ko amategeko arimo uburyo 2.


Hari adahinduka 10

(Luka16:17) yanditswe n’urutoki rw’Imana ku bisate by’amabuye ashyirwa mu isanduku yitwa iy’isezerano. (Gutegeka9:10;Kuva31:18;Gutegeka10:3-8).

.

Hari andi yanditswe n’ukuboko kwa Mose mu gitabo(urwandiko) gishyirwa iruhande rw’isanduku y’isezerano

(Gutegeka31:24-26).

.

”kuba umuhamya ubashinja”muricyo harimo byinshi utaretse n’ibihano byo kwicwa k’uwishe rimwe mu mategeko yo ku bisate by’amabuye

(Gutegeka 22:22; 23:17; 21:18; Abalewi 24:14-17), ibyo byatumye benshi batinya Imana ariko batayikunze babitewe no gutinya ibihano nuko Imana isezerana irindi sezerano aho izashyira amategeko yayo mu nda yabo kandi ikanayandika mu mitima yabo

(Yeremiya31:33). bakayumvira babikunze bibavuye ku mutima.

.

Yesu ku musaraba rero yabambye ibyari mu gitabo cya Mose (urwandiko) ushatse wakumvira iby’Imana yavuze utashaka ukabireka ntabwo wakwicwa nta mushinja ugihari(ingoma y’umudendezo)wazibonanira n’Imana.

.

Imihango yavugwagamo ntikidutwara

(Abefeso2:15), ariko Imana nta hantu yigeze ikuraho amategeko10 bibaye gutyo nta cyaha kiba kigihari

(Abaroma 7:7; 3:20;

1 Yohana 3:4) inzu ntitwakinga, amaduka nta kurinda, inkiko zavaho, ugutwaye umugore cyangwa ukononeye inkumi ntiwababara kuko nta cyaha aba yakoze.

.

Amasabato avugwa ni ayahe? 

Bibiliya: igararagaza amasabato menshi atandukanye n’umunsi wa 7 Ingero: 1 Umunsi w’impongano

(ABALEWI 23:30-32);

2 umwaka w’umurazo();

3 Yubile;

4 Umunsi wa mirongo itanu ibyo byose byitwaga  amasabato mu bwinshi bitandukanye  n’Isabato yo mu itegeko rya kane. kuko yo ibarirwa mu mategeko “atazigera ahinduka kugeza aho”

(LUKA 16:17).

.

6. TUMENYE IJAMBO (predestination)


Iyi akaba ari inyigisho ifite abayoboke benshi cyane, abayiyobotse beruye n'ababyizera mu mitima yabo bari mu madini atandukanye.


Iyi nyigisho ivuga ko: umuntu uzajya mu ijuru ari Imana imugena, ko utakwirushya kandi ngo n’uzarimbuka ni Imana imugena ko ntacyo wahindura kubyo yakugeneye. 

ku bw’ibyo usenga, udasenga, niba uri mu batowe nayo uzajyayo. Bene kuyishyigikira bifashisha iyi mirongo:👇

KUVA 7:2- nzanangira Farawo


ABAROMA 9:11-13- nakunze Yakobo naho Esawu ndamwanga


YEREMIYA 1:4-5 nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko ngushyiriraho kuba umuhanuzi …


ABAGALATIYA 1:15 Pawulo ati: Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama


IBYAKOZWE umwana wo kurimbuka (agire ate niba ariko Imana yagennye)

🖕

Wendeye kuri iyi mironko ntiwabura gusangira nabo ibyiyumviro.


Ariko ubugome nk’ubwo Imana ntiyabwigeze. Niyo mpamvu  BIBILIYA ivuga ngo:”uhereye mu gihe cya Yohana umubatiza ukageza none, Ubwami bwo mu Ijuru buratwaranirwa , intwarane zibugishamo imbaraga”

(MATAYO 11:12).

.

SOBANUKIRWA: Imana yaremanye umuntu ububasha bwo guhitamo

(GUTEGEKA30:15-19; ITANGIRO 2:17), imuremana ubushake bwo guhitamo icyiza cyangwa  se ikibi. 

Ubwo BUSHAKE akaba anarirwo ruhare umuntu afite mu gakiza ke (ntawakizwa afashwe ku ngufu we atabishakaga =MATAYO8:2).


Kubera ko Imana ishoboye byose

(KUVA 6:3; ITANGIR 17:1; YEREMIYA 32:17) ifite ububasha bumenya ibyo umuntu azahitamo ejo, itamupangiye ahubwo ayobowe n’ubushake bwe (amahitamo ye)ikabivuga nk’aho biriho ako kanya

(YESAYA 46:10; ABAROMA 4:17), byaba byiza ikabigukundira kandi ikagushima aricyo yabonye kuri Yeremiya na Pawulo (naku menye ntarakurema mu nda ya nyoko… Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama.)


Iyo ari bibi birayibabaza kandi ikabikugayira nicyo yabonye kuri Farawo na Esawu(Esawu naramwanze; nzanangira umutima wa Farawo).


Imana yabonye amahitamo mabi ya Esawu, ibona ukutubaha Imana kwa Farawo hakiri kare kandi uwanze kuyumvira wese kenshi imwoherereza ubushukanyi ngo yimbike mu bibi

(ABAROMA 1:28; 2ABATESALONIKE 2:10-11).

.

Nubwo bimeze bityo, abaremwe bose beza cyangwa babi Imana yabaremeye kuyihesha icyubahiro

(YESAYA 43:7) byari uburenganzira bwayo kunangira Farawo wari ugaragaje ko atenda kuyubaha, kugira imukorereho ibikomeye

(ZABURI136:15), amahanga atinye Imana ubwo nawe Imana ibe imubyaje umusaruro kugira ngo ye kubura ubugingo kandi abure no kuyimenyekanisha.

UMUNTU RERO AZAHERERA AHO ZABA YARAHISEMO, IBIBI ABIHANIRWE  IBYIZA AGORORERWE (DAN) kuko bitabaye bityo abazarimbuka ntibabitonganirizwa

(MATAYO) kuko baba baherereye aho Imana yabageneye kera kose. Ariko siko biri.

.

7. MBESE ABAPFUYE BARAVUGA?


Abantu batari bake bizera imyuka y’abapfuye , bakayiyambaza kandi bakanagira n’icyo bayikorera.

Ababyizera benshi ntabwo bafite umutima ubacira urubanza kuko bazi ko na BIBILIYA  ibyemera bahereye kuri iyi mironko


(LUKA 16:19 (ahavuga umutunzi na Lazaro)


IBYAHISHUWE 6:9 (ahavuga imyuka y’abishwe yatakiye munsi y’igicaniro) 

🖕

Ukurikije iyi mironko , abapfuye baravuga, bararya , barambara, baranywa ndetse bahana inama n’abazima. 


Nuko niko kubita abatagatifu kugirango bitandukane n’abazimu bo mu gipagani.

.

REKA DUSOBANUKIRWE N’IYI MIRONKO :


Iby’umutunzi na Lazaro ni umugani ufite icyo werekejeho, bihere Luka 15:3 hatangiriye urutonde rw’imigani igeza mu gice cya16 (sa n’uwirengagiza ibice , imironko n’imitwe y’amagambo kuko byashyizwe muri bibiliya nyuma ngo bidufashe kuranga aho tugeze).

.

UMUGANI UBA UTEYE UTE?: 

Umugani uvuga ukoresheje ibigerereranyo, ukabara inkuru zitari zo zifite icyo zishushanya.


URUGERO

(ABACAMANZA 9:7-15 havuga uko ibiti byaremye inama ngo bitore umwami, biravuga, birahakana... ariko byashushanyaga ibindi bintu).

kubw’ibyo rero ABURAHAMU, LAZARO N’UMUTUNZI bose nyuma yo gupfa ntawe uvuga

(UMUBWIRIZA 9:5,10)


Ahubwo uyu mugani werekana ko nyuma yo gupfa ntacyo watunganya ngo wiyuzuze n’Imana utarabikoze ukiriho.

.

IMYUKAKA Y’ABISHWE SE YO KO YATATSE:?

(IBYAHISHUWE6:9-)


Ibivugwa mu byahishuwe ni Ubuhanuzi, bugomba gusobanurwa rero kuko bugizwe n’amarenga ya gihanuzi

(2PETERO 1:19-) .

.

ZIMWE MU NGERO:👇


inyamaswa ni ubwami

(DANIYELI 7:17);


amazi ni abantu benshi

(IBYAHISHUWE 17:15)


umurizo ni umuhanuzi w’ibinyoma

(YESAYA 9:14-15) 

N’izindi ngero.

.

DUSOBANUKIRWE N’IGICE CYA 6 CY’IBYAHISHUWE:


kivuga ibimenyetso 7, ikimenyetso cya 1 kivuga ko haje ifarashi yera aho ni itorero ry’intumwa rya EFESO ; uyicayeho…agenda anesha kandi ngo azahore anesha:= uwo ni Yesu niwe muhanzi waryo.

.

Ikimenyetso cya 2 haje ifarashi itukura cyane:= itorero rya Simuruna; uyicayeho .. akura amahoro mu isi ngo bicane:= akrengane kari kayobowe n’abami b’abaroma b’abapagani.

.

Ikimenyetso cya3 haje ifarashi y’umukara := iryo ni itorero rya perugamo; ryaranzwe no guhindanya iby’Imana cyane.

.

Ikimenyetso cya 4 haje ifarashi y’igitare igajutse; iryo ni itorero rya Tuwatira aho umucyo n’umwijima byari bihanganye.

Uyicayeho yitwa RUPFU= si umuntu ahubwo bigereranya  akarengane kakozwe n’ubupapa yica imbaga y’abantu benshi.

KUZIMU aramukurikira= nawe si umuntu ahubwo abishwe isi yarababitse.


Nkuko rero iki gice cyose ari amarenga IMYUKA y’abishwe ivugwa ku muronko wa 9-11 yatatse guhorerwa ,nta wapfuye uvuga ahubwo nabyo ni amarenga. 

.

Bivuga ku torero rya SARUDI aho abaprotestanti bageze Amerika bahunze akarengane umudendezo ukabatera kudamarara batakaza imbaraga mu gusenga , kubwiriza ndetse n'ubugorozi bari baratangiye ,baba intumbi mu by’umwuka

(IBYAHISHUWE 3:1).

.

Kubera ko ubutumwa ni buhetura isi Yesu aza

(MAT24:14),Yamara kuza abapfuye bakazuka

(2 ABATESALONIKE4:16-)


kutabwiriza kw’ab’I SARUDI kwari gutindije kugaruka kwa Yesu, gutinda kwe guhejeje abapfuye mu bituro byabo. Mu marenga ya gihanuzi rero byitwa ko imyuka itatse.

.

8. IYO YOSUWA ABARUHUKA NTIBAJYAGA KUVUGA IBY'UNDI MUNSI

(ABAHEBURAYO4:8): Ni bande Yosuwa yaruhuye?


Ni imiryango 2 n’igice y’abisirayeri: ABARUBENI, ABAGADI N'AGACE K’UMURYANGO WA MANASE MWENE YOSEFU 

(GUTEGEKA 3:12-20; YOSUWA 1:12-15; 

YOS 32:1-).


Aba mu rugendo ruva mu Egiputa basabye MOSE   kutambuka Yorodani ngo bose bajye mu mirwano no guhangayika, Yosuwa arabibemerera batura hakuno ya Yorodani.


Ariko Yosuwa  yabasabye ko ubwo bo abaruhuwe bakabona aho batura, haguma abagore , abana n’amatungo maze hagashakwa undi munsi  abanyembaraga bose bakambukana n’abandi bisirayeli bakajya kurwana kugeza Kanani bahafashe hose n’abandi nabo bakaruhurwa

(GUTEGEKA 31:7; YOSUWA 22:4).

.

Iki gitekerezo cya kera nicyo Pawulo yifashishije mu kwerekana uburuhukiro bwo mu mutima duheshwa no kwizera no kumvira, kandi kuri buri wese akaba ari  “uyu munsi niwumva ijwi ryayo …”Nkuko rero abaswa bagoreka ibyanditswe bifashishije inzandiko za Pawulo

(2Petero3:15-16) byaba ari ukwibeshya kwibwira ko Yosuwa yatoye umunsi w’icyumweru ngo usimbure Isabato. Kandi Isabato ibikiwe abana b’Imana si iyo mu itegeko rya 4 ahubwo ni imyaka 1000 abera bazimana na Kristo mu Ijuru

(IBYAHISH 20:1-), udasanzwe yubaha amategeko  rero muri uwo mubare ntazabamo

(IBYAH20:4-7).

.

9. ICYO MUZAHAMBIRA MU ISI KIZABA GIHAMBIRIWE NO MU IJURU (MATAYO 18:18; YOHANA 20:23; MATAYO 16:19) 


Aya magambo ntaha umuntu umwe runaka uburenganzira bwo guciraho iteka  bagenzi be. 


Ni uburenganzira bw’Itorero muri rusange gufatira umwanzuro umuntu wasanzwe akanga kumva.


Imfunguzo zivugwa Petero yahawe ni Ijambo ry’Imana, bivuze ko imyanzuro yose igomba kugendana n’Ijambo ry’Imana.

DA, p. 

bitandukanye cyane n’aho umuntu akangisha abizera kubafungira ijuru yitwaje ko ari umuyobozi w’idini, kandi batanyuranije n’Ijambo ry’Imana ahubwo banze gahunda y’umuntu.                                                                                                                   

.

10. AMATEGEKO NTIYAVUYEHO

(Matayo 5:17; Luka 16:17)


 Kuvuga ko amategeko yavuyeho uba uvuze ko nta cyaha kibaho kuko amategeko niyo amenyekanisha icyaha kandi icyaha ni ukwica amategeko (1Yohana 3:4; Abaroma 7:7; Abaroma 3:20 ). 


Aho amategeko ari ni ho haba ibyaha, ahari ibyaha niho ubuntu bwa Yesu bukorera

(Abaroma 5:20) 


uhakana amategeko aba avuze ko nta cyaha kikibaho, kandi ahatari icyaha ntacyo Yesu aba akimaze. Kandi uwica rimwe aba ayamazeho yose(Yakobo 2:10) kandi urubanza rw’Imana n’abantu ruzashingira mu mategeko 

(Yakobo 2:12; Umubwiriza 12:13-14);


Amategeko ni indorerwamo umuntu aboneramo ibibi bye (Yakobo2:22-25); 


Kandi “Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi,ukuri ntikuri muri we.”

(1 Yohana2:4) 


Ni yo mpamvu amategeko atwereka ubuhanya bwacu tukifuza gukira tugasanga Yesu tukaba “dutsindishirijwe nayo” 

(Abaroma 2:13).

.

Biramutse ari nta mategeko ahari ntawazarimbuka kuko nta cyaha kiba gihari.

Comments

Popular posts from this blog

AKAMARO K'IMBATABATA

UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI