AKAMARO K'IMBATABATA

 AKAMARO K’ IMBATABATA 


Icyatsi cyitwa Imbatabata kivura indwara nyinshi


Imbatabata ni ikimera cyiza dufite hano iwacu, ushobora kuba ukinyuraho utakizi ariko n'ubutunzi bw'agaciro gakomeye Imana yaduhaye ngo kijye kitugoboka igihe twahuye n’ ingorane z’ uburwayi. 

Mu ndimi z’ amahanga gifite amazina menshi ariko cyane kizwi muri aya akurikira:

Icyongereza: Common Plain 
Français: Plantain major, Petit plantain 
Espagnol: llanten mayor, plantaina


 IMITERERE Y’ IKI KIMERA 

N’ ikimera kiri mu muryango umwe n’ ibyo bita Plantaginace, gifite uburebure buri hagati ya cantimetero 10 na 60. Kigira amababi afatiye hasi ku mizi, iyo ushikuje ibabi ryacyo hagaragara utugozi duto tujya kumera nk’ utwirasitike (lastique),tw'umweru. 

Imbatabata zikungahaye ku bintu bitandukanye biziha ubushobozi bwo kurinda, kuvura no gusana imibiri yacu aribyo ibi bikurikira

- Pectine 
- Aucubine 
- Flavnoides (apigenine,luteoline, quercetin) Acide phenol 
- Chologenique 
- Polysaccharides 
- Tannin Imbatabata kandi zikungahaye muri vitamin C, A, B1, B2 na PP, imyunyu ngugu nka Soufre, Zinc, Silice, Potassium na Calcium. 

Aucubine iboneka mu mbatabata iha ubushobozi impyiko bwo gusohora neza imyanda kandi ikica imyanda yangiriza umubiri. 

Mu 1980 abahanga b’ abadage bamaze gukora ubushakashatisi ku bantu 593 bari bafite ubwandu mu myanya 
y’ubuhumekero nyuma y’ iminsi 10 gusa byagaragaye ko inkorora yari yagabanutse mu buryo bugaragara. 

Imbatabata zirwanya kwangirika 
(inflammation) ko mu myanya 
y’ubuhumekero, ubwandu bwo mu kanwa, n’ ubwo mu muhogo.

AKAMARO K’ IMBATABATA MURI RUSANGE 

Zikingira kandi zikavura imyanya y’ubuhumekero: zirakenewe k’uburwayi bwa bronchite, yaba igitangira cyangwa imaze igihe, Asthma, kwangirika kurururenda rwo mu nzira z’ ubuhumekero (catarrhe) birangwa no guhorana ibikororwa, bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye ( ibicurane, grippe, sinusite, ibirungurira byaburi gihe n’indwara zo mu muhogo zimaze igihe. 

Imbatabata ishongesha ibyo bikororwa kandi ikana bisohora, Ikamara uburyane bwo muri zo nzira kandi ikavura inkorora ya karande. 

Imbatabata yagiye yifashishwa cyane nk’ inyongera igihe bavura indwara y’igituntu n’ izindi ndwara z’ ibihaha nka Pneumonie. 

Indwara zo mu kanwa no mu muhogo: Kujundika amazi irimo ukayakaraza, ni ingenzi kubarwaye kwangirika ko mukanwa (stomatite), kuribwa ko mubinyigishi by’ amenyo
(gingivite), Pharyngite, amygdalite, laryngite… Imbatabata isukura mu kanwa no mu muhogo ikavanamo imyanda n’ uburibwe, nanone ni umuti mwiza ku nkorora ya kayi itewe na coqueluche. 

Ibibazo byo mu nzira zibyo kurya: Colite irangwa no kuribwa mu mara..., aerocolite (indwara irangwa n’imyuka mu mara), igogora riruhanije, imisuzi inuka kubera imyanda iri mumara, Diarrhe, Dysenteri, impatwe yabaye karande, kandi itera uburibwe bwo mumara manini… 

Indwara ya karizo ( Hemorroide): Kwicara mu mazi atetsemo iki cyatsi ni ingirakamaro mu kugabanya uburibwe bwayo. 

Ibibazo by’ amaso: gutegura amazi atetse mo imbatabata, ukubikamo amaso bivura indwara y’amaso irangwa n’uburibwe bwa maso no gutukura ( conjonctivite) no kubyimba ibihenehene by’amaso (blepharite). 
- Zirwanya kwangirika kw’ impyiko n’ubwandu bwo mu nzira zo kwihagarika ( infection urinaires) 

Ivura indwara z'uruhu ( ibisebe, aho agasimba ka kurumye, inkovu zibyimba cyangwa zikava amaraso, Eczema…) 

Abakoresheje imiti myinshi nk ‘ama antibiotic, anti inflammatoire bishobora kugira ingaruka mu rwungano ngogozi no mu mwijima iki cyatsi kibasha kubafasha. 

ABABUJIJWE KUGIKORESHA 

Nta ngaruka gishobora guteza gikoreshejwe cyonyine cyangwa unywa indi miti. 

- Kirabujijwe k'utwite 
- Kugikoresha k'urugero rurenze gishobora gutera impiswi, n’ urugero rw’ imigendere y’ amaraso mu mitsi rukajya hasi ( hypotension). 

UKO IMBATABATA IKORESHWA 

Salade y’ imbatabata: ukoresha amababi atoshye, akiri matoto. 

Ushobora guteka imabatabata nk’ imboga: zitekwa nk’ uko bateka izindi mboga ( dodo, Igisura…) 

- Kubiza garama 1,5 y’ amababi n’ indabo iminota 10. Ukanywa uturahure 3 kugeza 5 kumunsi. 

- Akayiko gato k’ ifu yayo mukirahure cy’ amazi ashyushye, bireke bimarane iminota 5, ubone kuyungurura. 

REFERENCES

- Plante medecinale p 325-326 
- Journale des femme: community herbal monograph on plantago lanceota L., folum 

Urashaka kumenya byinshi byagufasha muri ubu buzima, mu byumwuka n’ imibereho myiza. Kanda iyi link www.reformationvoice.org 
1 Abatesalonike 5:23 

Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. 

Comments

Post a Comment

Popular posts from this blog

UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI