UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI
UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI AVUGWA MU BYAHISHUWE 2;3
Nshuti muvandimwe, mukundwa wakunzwe n’Imana ikakwitangira itanga umwana wayo w’ikinege ngo agupfire nta cyaha yakoze. Iyi nyandiko igushyizwe mu biganza ngo umenye kandi usobanukirwe ubuhanuzi bw’amatorero 7 aboneka mu Ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3.
Nk’uko mu bintu bisanzwe tugira ingengabihe itumenyesha aho amasaha y’umunsi ageze, ni ko no muby’iyobokamana bimeze. Imana yashatse kuvana ubwoko bwayo mu rujijo maze ibashyiriraho ingengabihe ya gikristo . Iyo ngengabihe yitwa ubuhanuzi.
Ubuhanuzi buvuga: ibyatambutse (amateka=history), ibiriho (events) ndetse n’ibitaraba.
Muri iyi nyandiko urasangamo ubuhanuzi buvuga ku matorero 7 avugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3.
Ubuhanuzi buvugwa muri ibi bice ni ubw’amatorero 7, ayo abantu benshi batagize amahirwe yo kumenya ubuhanuzi icyo aricyo bitiranya n’ibyo babonye byose. Rimwe narimwe bamwe bayabara nk’uko avugwa nyine uko. Iyo bigenze uko haba harimo kwibeshya gukomeye cyane ari nabyo biha satani urwaho rwo kugera ku byo yifuza.
Akamaro k’ubuhanuzi ni uko butwongerera kwizera. Yohana 16:4
Yohana akiri umusore baramufashe bamujyana mu kirwa cya patimos. Ageze nyuma agarurwa muri Efeso. Ubwo nibwo yanditse Ibyahishuwe, akurikizaho 1 Yohana, Ubutumwa bwiza bwa Yohana, aherutsa urwandiko rwa 2 n’urwa 3 rwa Yohana. Ibyah.1:4,10,11. (Daniel and Revelation).
Ibyo yohana yabikoze ahagana mu mwaka wa 92. Yapfuye ahagana mu mwaka wa 98-100N.K
Amatoreo 7 avugwa mu byahishuwe ni itorero 1 gusa rya kristo ariko rivugwa mu bihe 7 n’amateka atandukanye. Ayo matorero yagereranyijwe n’imidugudu 7 yo muri aziya ntoya. Conquerants Pacifique p.521. Acts of apostles chap.57p.585, last paragraph.
Iryo torero ryagereranyijwe n’imidugudu 7 yari yubatswe iruhande rw’inzira. Ku musozo w’iyo nzira hariho inzira 2. Tugiye kureba itorero ku rindi dukurikije igihe n’amateka yagiye ariranga.
1. EFESO (Igikundiro)
Ryabayeho (27-100)
Efeso wari umudugudu mwiza. Dore ibyatumaga uba mwiza:
Wari wubatswe iruhande rw’inyanja (pelernage &touristic). Ibyah17:15, matayo11:28, Ibyak. 21:27-29, yoh.12:31-32, J.C p175
Wagendererwaga n’amoko atandukanye.
Wari urimo ibyaha n’abanyabyaha.
Ibi byose ni byo bigereranya Efeso.
Dore ubusobanuro bw’aya masomo yatanzwe haraguru.
Ibyah 17 :15: iryo torero ryari iryo kugibwamo n’abantu benshi. Ritandukanye n’abayuda by’umwihariko.
J.C p175: Mu rusengero rw’i Yerusalemu abayuda bari barubatse urukuta rutandukanya aho abayuda bemererwa kugera n’aho abanyamahanga batemererwa kurenga. Hari aho abanyamahanga batemererwaga kugera.
Matayo11:28
Yohana 12:31-32 Yesu yireherejeho abantu bose nta n’umwe aheje. Abo bantu benshi nibo bagereranyijwe n’inyanja.
2. Ababaye ibirangirire mu ntumwa za Yesu bari abanyamahanga. Ibyak.16 :1-
3, Ibyak.10 :9-28, Ibyak13 :46, Abagalatia 3 :26, Abagalatia2:3
3. Abanyabyaha bari baramazwe n’amabuye. Guteg 22:22, Guteg:23:17, Kubara 15:32-36, Abalewi 24:14-17.
Ikigize iri torero ryiza ni uko ritari rigiye kwica abanyabyaha.Yohana 8, Luka 19:1, Matayo 9:9, Luka 15:1-2, Luka 18:9, Matayo 18:15.
Ibyahishuwe 2:1
Malaika = intumwa z’Imana (Abaheb 1:14)
Inyenyeri 7 = abamalaika. Itorero rigwa iyo haguye abayobozi. (headquaters ) Ibyah1:20
Ibyahishuwe 2:2:
Imirimo: ibikorwa by’ubugiraneza. Ibyak. 4:32-37. Ntamuntu wagira icye. Basangiraga ibyabo. Ibyak.5, Ibyak. 9 :36-39, Yak.1 :27, Ibyak. 6 :1-7 (hatorwa abadiyakoni bo kugaburira abakene), Mat. 20 :26 (Yesu yaje gukorera abandi aho gukorerwa), Abaheb.13 ;16, 1timoteo 5 :3-6. Bari baranditse abapfakazi bose bakurirkije ubukene bwabo.
Umuhati wawe: umwete mu ibwirizabutumwa. Ibyak4 :33.T.s p46, Abakolosayi1 :3-6,23 (babwirije abaremwe bose ubutumwa bwiza nyamara bari bake.)
Ukwihangana : Matay 28 :11-13. Intango y’akarengane k’intumwa., Ibyak 4, 7:54, 2 Timoteo 3:12.
Nzi yuko utabasha kwihanganira……
Abagalatia 2:14: Paulo yacyashye Petero. Ntibihanganiye ikibi.
1Timoteo 5:20. Abakora ibyaha ubacyahire mu maso ya bose. 2Timoteo 4:2
N’uko wagenzuye abayita intumwa atarizo. Matayo 27:51.
Ibyahishuwe 2:4
Waretse urukundo rwawe rwa mbere: Matayo 5:43-47 (urwo baretse) P.E p38 ( ubutumwa bwiza buheruka nibubwirizwa buzagarura itorero ku kibanza cy’intumwa.) T.S p48 (itorero nirigaruke ku ku kwizera n’imbaraga intumwa n’abahanuzi bari bafite ; nibwo tuzabona umwuka w’akarengane gashishana kongeye gukongezwa.
Ibyahishuwe 2:5&2:6
Nzaza aho uri nkure igitereko cyanjye ahacyo, (2:6) icyo ngushimira.
Imirimo y’abanikolayiti: abanikolayiti ni abantu bayobotse umugabo witwa NIKOLAWO, umwe mu badiyakoni 7 batowe. Ibyak.6:5. Yaraguye. Yemeraga ko yesu yavutse ariko ko adafatika, utamukoraho.1Yohana1:1-3, 1Yohana 4:1-2, 2Yohana1:7. Rero intumwa zaramurwanyije. (1Yohana1:1-3)
2. SIMURUNA= ISHANGI
Iri n'itorero ryabayeho guhera (100-313)
Ishangi ni igiti gihumura ariko kigahumura cyane iyo ucyangirije.
Dore ibyaranze uwo mudugudu:
intambara zikarishye
gusahurwa
ibishyitsi (tremblements)
kunyagwa =intambara +ibyago.
NB: Nan’uyumunsi inyubako z’uyu mudugudu ziracyagaragara kuruta indi midugudu.
Akarengane k’abana b’’Imana.
T.S p42: Imbaraga za satani zo kurwanya itorero zabaye imfabusa.
Ibyahishuwe 2:8
Uwari warapfuye none akaba ari muzima.=verse 10: aramuhumurije nk’uko na we yazutse.
Ibyahishuwe 2:9
Amakuba n’ubukene.= barenganaga ari
nta we ubarengera. Nta muvugizi bari bafite. TS.p41
Uri umutunzi = Nta mugayo bari bafite kuko bari bafite kwizera n’urukundo. Bakiranukiraga Ijambo ry’Imana.
Abiyita abayuda: Abaroma 2:17, Yohana 8:31,44
Ibyahishuwe 2;10
Ibyo ugiye kuzababazwa: Bari basanganywe akarengane bakorerwaga n’abayuda+ abaroma guhera mu mwaka wa 303 313. Ako karengane kari karategetswe n’umwami w’abaroma witwaga Deokretia. Kagombaga kumara iminsi 10 ihwanye n’imyaka 10. Mu buhanuzi umunsi 1 uhwanye n’umwaka. Soma Ezekeri 4:6, Kubara 14:34.
3. PERUGAMO = Ahirengeye (313-538)
Amateka yaranze uyu mudugudu:
Wari umudugudu wubatswe ahirengeye
Umwe mu bami( Lismacus) yahabitse imali ye maze aba awuteye kwishyira hejuru.
Harimo ishuri rikuru ryigisha gusenga ibigirwamana. (university).
NB: Soma neza Ezira 7:13: itegeko ryo gusana Yerusalemu (abisiraeli bataha iwabo) ryatanzwe rivuga ko batahana n’ibigirwamana Nebukadinezari yariyaranyaze amahanga.
Icyicaro gikuru cya Nebukadinezari cyari i Bukarudaya. Ubwoko butari ubwe bwaramurwanyije arabutsinda maze buhungira i Perugamo. Niho bubatse iryo shuri.
Habayemo umuyuda witwa ANTIPA wabarwanyije maze bamwica bamutetse mu kigirwamana cy’inyana bacanye munsi. Bamuhoye ko ababuza gusenga ibigirwamana. Yesaya 45:13, Ezira1:1, Ezira 6:1….., Ezira 7:12.
Havuga iby’umwami Aritazeruzi.
PERUGAMO igereranya itorero rya Kristo uhereye muri 313-538.N.K.
Muri uyu mwaka (313) niho umwmi w’abami (empereur) w’umuroma witwa CONSTANTIN yasimbuye DEOKRETIA. Constantin yararebye abona abami bose bamubanjirije bagiye bica abakristo baragiye bapfa urupfu rubi cyane; ahitamo guhindura politiki.
Dore bamwe mu bami bamubanjirije n’impfu bagiye bapfa:
TRAJANI: yaguye kurugamba
MAXMIN: yishwe n’agahinda umwana we yamugeze inkota
SEPTIMI SEVERI: yaguye ku gasi.
MARC AUREL: yishwe n’icyorezo.
GARERI: yishwe n’igisebe cy’umufunzo
DEOKRETIA: yishwe n’inzara; Hari n’abandi bataavuzwe izi zari ingero. Ibi wabisoma muri T.s p.42-43, Les grands bouleversements mondiaux.
Yahisemo guhindura amayeri, asaba abakristo imishyikirano ngo barekeraho kwicwa.
Muri iyo mishyikirano bumvikanye :
Kudasenga izuba ahubwo bagasenga Imana Rurema.
Kudasenga inyana ahubwo bagasenga BIKIRAMALIYA
Kudasenga abazimu ahubwo bagasenga abatagatifu.
Kutambara impigi ahubwo bakambara ishapule
Uturabo bategaga tukagwa mu gahanga twasimbujwe umubatizo wo gusuka amazi mu gahanga.
Ibi byose nibyo byabyaye catholicisme (Eglise Catholique universelle). Bisobanuye kiriziya imwe itunganye ihuje bose.
Abakristo n’abapagani bari bemeranyijwe kunga ubumwe mu myizerere.
T.Sp42.
Kugira ngo Satani atsinde yahinduye amayeri. Yakoresheje kubashukisha ibyubahiro no guhagarika akarengane kuko akarengane katumaga hihana benshi biziritse ku kwizera ijambo rivuga ngo hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami.
Ibyahishuwe2 :12,13 :
Intebe ya satani = ni ubupagani
ANTIPA : Anti = contre, bisobanura kutemeranywa na..
Pa = Pape
Ibyahishuwe 2 :14
Balamu na Baraki : Kubara 22 :1….Kubara 31 :1, Gutegeka 23 :1…, kubara 25 ;1…,Kubara 33 :50-55, Abakurambere n’abahanuzi p.419 (igifaransa).
BARAKI = Umwami
BALAMU = intumwa n’umuhanuzi.
Aha BALAMU = SYLVESTRE ( umukuru w’itorero)
BARAKI = CONSTANTIN (umwami.) soma www.google.omega.com, www.google.freemmennson.com , uzahasanga amateka y’idini gatolika.
Nk’uko BARAKI yagize ubwoba bw’abisiraeli niko na Constantin yagize ubwoba bwo gupfa nabi nk’abamubanjirije, maze ashukisha Sylvestre (umukuru w’itorero ry’i Roma inzu ya cyami yari iri i Latran ngo amutegekere Ubutaliyani. Uko ni ko Balamu yashukishijwe ibiguzi na Baraki.
Nk’uko Balamu yatanze inama yo kuvuma abisiraeli niko na Sylvestre yaretse ibinyoma bikinjira mu itorero.
Intonorano : inyama zaterekeshejwe ibigirwamana. Ibi ni ugusenga ibishushanyo.
Gusambana: kwica amategeko y’Imana kandi ugakomeza kuvuga Imana.
Ibyahishuwe 2:15,16: Iyi mirongo ihanuye ubugorozi ni badakuraho ibyo binyoma. “Inkota yo mu kanwa kanjye” bisobanuye Ijambo ry’Imana.
4. TUWATIRA = AMAYOBERANE (538-1755)
Amateka y’uyu mudugudu ntabwo azwi neza. Ikizwi kuri uyu mudugudu ni akarengane kiswe amazina 3.
1. igihe, ibihe, igice cy’igihe
2. iminsi 1260
3. amezi 42
Aya mazina atatu yose anganya ubusobanuro.
Ako karengane katangiye mu mwaka wa 538 kageza mu w’1798 mu myivumbagatanyo y’abafaransa (French revolution). Soma Daniel 7;25, Daniel 12:7, Ibyah.12:14, Ibyah.12:6, Ibyah.11:3, Ibyah 12:2, Ibyah. 13:5-, Matayo 5:13
Ibyahishuwe 2:19
Imirimo ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi. Aha ni ukuvuga mu gihe cy’umugorozi MARTIN Luther. Yagoroye amafuti n’inyigisho za kimuntu zasimbuzwaga Ijambo ry’Imana. Yerekanye amafuti 95 yakozwe n’ubupapa mu myizerere. Yatumye Bibiliya zarizarimanywe zikanatwikwa zisubizwa mu biganza by’abizera. Bibiliya yongeye kuba urufatiro rwo kwizera. Ni cyo bashimiwe. Soma T.S p 215-219.
Ibyahishuwe 2 :20
Yezebeli : 1 Abami 16, 2 Abami 9, 1 Abami 17,18,19. Uyu mugore w’umugome agereranya itorero rirwanya Imana kuko nawe ari igishegabo.
Ibyahishuwe 2:21
Uyu murongo uhanura ubugorozi nyirizina. Amakosa ye yashyizwe ahabona kugira ngo yihane. Uwo niwo murimo w’ubugorozi. Ni ugushyira ahagaragara amafuti mu by’iyobokamana, kandi bukerekana n’aho umuntu yakirira.
Ibyahishuwe 2:22
Abasambane be: Ibyah 17:2 , 18:2.
Muri Bibiliya iyo havuzwe umugore haba havuzwe itorero ry’Imana. Malaya ni idini ry’ikinyoma, rivangavanga ukuri n’ibinyoma. Soma Abefeso 5:22-33. Umusambane ni umusambanyi w’umugabo. Impamvu Bibiliya yavuze iby’abasambane ni uko ubugorozi bwagoroye Kiriziya Gatolika butaretse n’ibihugu biyishyigikiye.
Nzamugusha = nzamukoza isoni.
Iyo Imana ikoheresheje ubutumwa bwo kwivugurura ntubwemere igukoza isoni. Amasomo ya Bibiliya abigaragaza henshi.
Ibyahishuwe 2: 23
Abana be : Ibyah.17:5, Ezekieli 16: 44-45. Havuga ko umukobwa na nyina ari ubutarutana.
T.S p414: Kuri uru rupapuro urahasanga amagambo avuga ko ubwo Kiriziya Gatolika yakoze ikosa ryo kwambaza abatagatifu, umukobwa wayo ariwe Anglicane yakoze nkayo binyuze mu kwambaza Mariya.
Ezekieli 16:44-45.
Ubugorozi rero ntabwo busiga imyizerere yose ipfuye yitwaje ukuri guke kuvangavanze n’ibinyoma.
Ibyahishuwe2:24
Abasigaye :
Aha haravuga uko iminsi y’akarengane kakorerwaga abakristo kaje gukomwa mu nkokora no kuvumburwa kw’umugabane wa Amerika maze abaprotestanti bose bahungira yo bavuye i Burayi aho bicwaga umunsi n’ijoro.
Amerika yavumbuwe bwa mbere n’uwitwa AMERIGO VESPUCI akurikirwa na CHRISTOPHE COLOMB. Abarokotse ako karengane nibwo biswe abasigaye (SARUDI = igisagutse).
1798: Niho president w’ubufaransa Napoleo Bonaparte yatumye Chancelier BERTHIER kuzana Papa PIE VI (PIYO wa 6) i Valense aho yaje kumwicira. Ibi nibyo bisobanura uruguma rwica rwanditswe mu Ibyahishuwe 13:3. Urwo ruguma rwaje gukira muw’ 1929 ubwo Empereur BENITO MUSORINI yongeye guha Papa ububasha n’ubudahangarwa.
5. SARUDI = IGISAGUTSE (1755-1833)
Ababa bantu biswe ngo ni abasigaye ku mpamvu 2.
Barokotse urupfu rw’akarengane
Banze kwemera ibinyoma by’amadini.
Ibyahishuwe 3:1
Bamaze kugera muri Amerika bagize umudendezo w’idini na demokarasi maze birabagusha.
Ry’uko uriho: I Roma bari bahangayikishijwe n’uko Amerika ituwe n’ababarwanya kandi baraguye.
Intumbi : nyamara ntibaribagisenga.
Ibyahishuwe 3:2
Ibisigaye bigiye gupfa :
Ezekieli 18:24
Ibyahishuwe 3:4
Amazina make: Aba ni abasomye Matayo 24:29 maze bumva ko Yesu agiye kuza maze bakundana urukundo rwa kivandimwe. TS p.323
6. FILADELIFIA
(philos adelphos) = URUKUNDO RWA KIVANDIMWE ( 1833-1844)
William Miller yasomye Daniel 8:14 maze bituma biga cyane ubuhanuzi bwo kugaruka kwa Yesu.
Bisome mu gitabo cy’intambara ikomeye , mu cyigisho kivuga ngo “Ahera cyane. Chap 24”, “ Ubuturo bwera ni iki?”
Miller na bagenzi be bize neza ibyerekeranye n’ibitambo kimwe n’imirimo yakorerwaga mu buturo bwera maze bituma biga n’iby’iminsi 2300 .
Dore amwe mu masomo avuga ku by’ubuturo bwera n’ ibitambo muri Bibiliya ; Kuva 29:38-39, Abalewi 3,4, 5, Abalewi 16:29 (soma igice cyose), Abalewi 6:26, Abalewi 10:17, Hosea 8;13, Abalewi 23:26-29, Ibyah.12:4,5; Zaburi 68:6, Zaburi 23; Abaheb. 8:1, Daniel 9:20-27, Yohana 2:30, Daniel 7:13.
Nyuma yo gusoma aya masomo Miller na bagenzi be baje kwibeshya ko ubuturo bwera buzezwa (Daniel 8:14) ari iyisi, maze bituma bashyiraho itariki Yesu azagarukaho. Iyo tariki ni 22/10/1844. Nyamara ntibyari byo ahubwo iyi tariki niho iminsi 2300 = imyaka2300 yarangiye.
Ubwo Yesu yari avuye ahera agiye ahera cyane ho mu ijuru aho azava agarutse kujyana abo yapfiriye na bo bakamwizera.
Babwirije ubutumwa bwa Malayika wa 1 buvuga ngo mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cy gucira abantu urubanza gisohoye. Bagoroye kandi ibinyoma by’amadini babwiriza ubutumwa bwa malayika wa 2 buvuga ngo iraguye iraguye Babuloni ikomeye …. Babuloni yashushanyaga urudubi rw’ukuri n’ibinyoma bivanze.
Abantu bagurishije ibyabo, barasenga cyane, biga Ijambo ry’Imana, bava mu ngo maze bajya gutegereza yesu ku misozi. Abababonye bose ku misozi bakabita “Abategereje kugaruka kwa Yesu (adventistes).”
Nubwo ariko bari bashishikaye mu gutekereza Yesu, nta bwo bari bakamenye ukuri ku byerekeranye n’isabato.
Bari bagikomeje kuruhuka ku munsi wa 1 w’icyumweru (Dimanche).
Nyuma yo kwibeshya ku itariki yo kugaruka kwa Yesu, benshi bacitse intege basubira inyuma. Abari ibihumbi 50 basubiye inyuma hasigara abantu 50 gusa. Bagira agahinda keshi, bashinja Miller kubayobya, barambika kwizera kwabo, bisubirira mu by’isi.
Kurundi ruhande hari agatsiko k’abantu bake bakomeje gusenga basaba Imana kubahishurira impamvu Yesu ataje kandi iyo tariki ihuje n’ubuhanuzi bize. Imana yabahaye iyerekwa. Beretswe ubuturo bwera bwo mu ijuru, babona isanduku y’isezerano irimo amategeko 10.
Itegeko rya 4 ryararabagiranaga cyane kurusha ayandi. Ibyo byari bisobanuye ko baribagiye kujya mu ijuru kandi batararuhuka isabato y’Imana rurema. Ubwo nibwo batangiye kuruhuka isabato. Abo nibo biswe abadivantiste b’umunsi wa 7.
Ibyahishuwe 3:7,8
Urugi rukinguye: Kumenya ubuhanuzi. Daniel 12:4,5, T.S p386.
Mu mwaka w’1789 igitabo cya Daniel cyakuweho ibimenyetso byo kumenya ubuhanuzi. Ni byo byiswe ngo ubwenge buzagwira.
Ibyahishuwe 3:9
T.S 406: Miller nta mugambi yari afite wo gushinga idini. Abataramwemeye bazibwe iminwa.
Igihe cyo kugerageza: Kubona barashyizeho itariki Yesu ntaze.
Ibyahishuwe 3:10
Yeremia 15:16 : Amagambo y’Imana ( umuzingo), Umubwiriza 7:13, Ezek. 10:10,11, Ibyah. 10:8, T.S p 404, P.E p235 : Imana ubwayo niyo yashatse kubagerageza.
Imbaraga nke: T.S p 416: Kuba mu idini byari iby’icyubahiro, ntibari bafite ubukungu n’ubukire.
LAODOKIYA ( Laos Diakeo) = urubanza mu bantu ( 1844 yesu agarutse.)
Uyu ni umudugudu wa nyuma muri ya midugudu 7 yari yubatswe ku nzira. Uyu wari ku musozo w’inzira.
Bisobanuye ko Lawodokiya ariyo izasoza amateka ya gikristo.
Wari warubatswe na ANTIOKUS awitirira umugore we witwa LAODIKE, aza kumusenda arongora BERENIKE murumuna wa Laodike. Nyuma LAODIKE yicishije BERENIKE n’umugabo we.
Bijyanye n’ibyo yesu yavuze ngo nudakonja cyangwa ngo ubire nza kuruka.
Habaga imigezi y’amazi y’amashyuza abantu banywaga bakaruka bakoroherwa indwara. Bahakoreye ubushakashatsi bahabona umuti w’amaso. (collyrium). Ungureho umuti wo gusiga ku maso kugira ngo uhumuke.
Habaga intama z’umukara bakataga ubwoya bakabukoramo imyenda yo kwambara. = Ungureho n’imyenda yo kwambara ngo isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara.
Ku musozo waho hari inzira 2.
Itandukaniro ry’ubugorozi n’akazuyaze.
Daniel 7:13, Zaburi 68:5 , Abaheb. 9:23, Abaheb. 6:19-20
Kuva 1844-1855: Abadivantiste bitonderaga ibyavuzwe n’Imana byose.
Barasengaga, bakitanga, bagafashanya, bagakundana, bagasoma, bakicisha bugufi, bakabwiriza abantu bose ubutumwa bwiza. Nta bihembo bakoreraga. Baharaniraga inyungu z’iby’umwuka kurusha iz’umubiri. Ntamarushanwa y’inyubako, gutura menshi,…Ntibagiraga ibirundo kandi abakene batashize mu isi. Nta myidagaduro bagiraga kuko bari bazi ko Yesu ari bugufi. Nta mukuru wa bose bagiraga, ahubwo bari abavandimwe umukuru wabo ari Kristo. Ntibivangaga muri politiki ya leta kimwe n’andi madini badasangiye ukwizera. Inyota yabo yari ukubona agakiza k’umutima no kuba mu isi batari ikibazo ku baturanyi, abavandimwe na leta.
Umwanzi w’imitima ntaruhuka. Nyuma yaje kubateza inyota y’ ibyubahiro n’inyungu z’umubiri. Batangira gukorera ibihembo. Ariko kuko ari ntaho babonaga muri Bibiliya babyemererwa, babanje kuvanaho Bibiliya nk’urufatiro bubatseho, maze bandika Indongozi y’umukuru w’itorero ibaha uburenganzira bw’imigenzo itaboneka mu bya nditswe byera. Uhereye ubwo hatangiye kubonekamo ukutumvikana hagati y’abashaka gukorera ibihembo n’abashaka gukora nkuko intumwa n’abahanuzi bakoze. Abefeso 2:20
M.C VOL1 p. 422,
Nitwambara gukiranuka kwa Kristo nta cyaha kizongera kuturyohera kuko Kristo azakorera muri twe. Byashoboka ko twakora amakosa ariko tuzajya twanga icyaha kuko ari cyo cyicishije umwana w’ Imana. 1Abak.12:4-8.
E.V p62, T2 p. 192: Hari agatsiko kazasendwa hatoranywe abandi.
E.V p181 : Ellen G. White ati “Benshi bazahagarara ku mpimbi zacu bafite urumuri rw’ubuhanuzi bw’ibinyoma mu biganza byabo, rwakongejwe ku rumuri rw’ikuzimu rwa Satani.”
M.C1 p. 418: Ellen G.White ati “Ku itorero ritagira Kristo n’ ubugingo……kuko uvuga uti ndi umukire ndatunze nadatunganiwe utazi yuko uri umukene, impumyi n’umutindi wo kubabarirwa….
E.V p.175, T.S p660: Ellen G.White ati “Ubwo umurama uzaba utandukana n’imbuto, imitwe 2 izagaragara.
T . S p421: Itandukaniro ry’imitwe 2 rizarushaho kugaragara hagati y’abakunda Imana by’ukuri n’abakunda ibinezeza by’iyisi kubirutisha Imana.
Ibi byose muri magufi nibyo byagereranyijwe n’inzira 2 zari kumusozo w’inzira.
Wowe musomyi, Imana y’amahoro ibane n’umutima wawe, ikungure ubwenge bwo kumenya, uzagire amaherezo meza, mu izina rya Yesu.
Imigani 30:5,6
Amen!
Dore ibitabo byibanzweho muri iyi nyandiko:
Bibiliya yera
T .S ( Tragédie des Siècles )= intambara ikomeye.
E.V : Evénements de dernier jours ( Ibyaduka byo muminsi y’imperuka)
M.C : Messages Choisis (ubutumwa bwatoranyijwe)
T2 : témoignages pour l’Eglise (Ibihamya byagenewe itorero, umuzingo wa 2)
Les grands bouleversements mondiaux. (Imvururu zikomeye zo mwisi. )
Conquérants pacifique ( Ibyakozwe n’intumwa)
Daniel and revelation ( Daniel n’ibyahishuwe.)
Qui dominera le monde? (Ninde uzategeka iyisi?)
www.google.omega.com
Ku bindi bisobanuro wasura imbuga zacu
Facebook: Tumenye ukuri
YouTube: Ivugurura n'ubugorozi
Website: Www.reformationvoice.org
Comments
Post a Comment