YESU AZAGARUKA RYARI?
YESU AZAGARUKA RYARI? Bene Data na Bashiki bacu, tubifurije imyumvire myiza muri iyi nyandiko ngufi, ivuga mu ncamake ibibanziriza kugaruka kwa Yesu. Inkuru nziza iteye ubwoba, ivugwa kenshi kandi na benshi, ni iyo kugaruka kwa Yesu. Yavuzwe na Yesu, abahanuzi n'intumwa ze. Ubu rero, abanyakuri n'abanyabinyoma bose barayamamaza, ikibabaje ni uko ivugwa igice cyangwa uko itari. Ibyo ntibyaba igitangaza, n'ubundi ngo uvuga ibyo atazi, iyo atabyongereye arabigabanya. Ni inkuru nziza ko abanyabyaha bihannye bagahinduka, umunsi umwe bazajyanwa mu ijuru. " Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n'Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe ." ( Yesaya 62:12 ) Witinya kuko utazakorwa n'isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n'umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y...