UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI
UBUHANUZI BW'AMATORERO ARINDWI AVUGWA MU BYAHISHUWE 2;3 Nshuti muvandimwe, mukundwa wakunzwe n’Imana ikakwitangira itanga umwana wayo w’ikinege ngo agupfire nta cyaha yakoze. Iyi nyandiko igushyizwe mu biganza ngo umenye kandi usobanukirwe ubuhanuzi bw’amatorero 7 aboneka mu Ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3. Nk’uko mu bintu bisanzwe tugira ingengabihe itumenyesha aho amasaha y’umunsi ageze, ni ko no muby’iyobokamana bimeze. Imana yashatse kuvana ubwoko bwayo mu rujijo maze ibashyiriraho ingengabihe ya gikristo . Iyo ngengabihe yitwa ubuhanuzi. Ubuhanuzi buvuga: ibyatambutse (amateka=history), ibiriho (events) ndetse n’ibitaraba. Muri iyi nyandiko urasangamo ubuhanuzi buvuga ku matorero 7 avugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3. Ubuhanuzi buvugwa muri ibi bice ni ubw’amatorero 7, ayo abantu benshi batagize amahirwe yo kumenya ubuhanuzi icyo aricyo bitiranya n’ibyo babonye byose. Rimwe narimwe bamwe bayabara nk’uko avugwa nyine uko. Iyo bigenze uko h...